Areruya Joseph na  Mugisha Samuel, abasore 2 b’abanyarwanda bakinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo bamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe nyuma y’aho amasezerano bari bafitanye arangiranye na Tour du Rwanda begukanye mu kwezi gushize.

Areruya Joseph na  Mugisha Samuel bongereye amasezerano muri Dimension Data



Nyuma yo kwigaragaza cyane no kwitwara neza mu marushanwa atandukanye bakinnye, cyane cyane muri Tour du Rwanda yegukanwe na Areruya, aba basore  bombi bakiri bato bongerewe amasezerano angana n’igihe cy’umwaka, nukuvuga ko bagiye gukomezanya n’iyi kipe mu mwaka wa 2018 aho bazitabira amarushanwa atandukanye yo ku rwego rwa kabiri aho bazaba bari kumwe na Mein Kent ndetse na Stefan de Bod nabo bongereye amasezerano yabo mu ikipe ya Dimension Data, Eyob Metkel akaba ariwe wenyine utongereye amazezerano.

Areruya Joseph na  Mugisha Samuel bongereye amasezerano muri Dimension Data

Kongera amasezerano kw’aba basore uko ari 2, bitumye tuzongera kubabona muri Tour du Rwanda y’umwaka utaha aho bazaba bacyambaye umwenda wa Dimension Data.

Areruya Joseph na  Mugisha Samuel bongereye amasezerano muri Dimension Data



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU