Umuhanzikazi Asinah ukomeje kugenda yigarurira imitima y’abatari bake muri muzika nyarwanda ndetse kuri ubu akaba afite indirimbo ye nshya yatangaje intego ye afite muri muzika bikomeza kugenda bitungura benshi.



Asinah Erra n’umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kugenda bishimirwa n’abatari bake muri muzika nyarwanda uyu muhanzikazi ukora injyana ya Dancehall akaba yatangaje intego afite muri muzika nyarwanda aho we yemeza ko intego ye ari ukugeza muzika nyarwanda kurwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro Asinah yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru hano mu Rwanda ubwo yabazwaga impamvu akunze kurirmba cyane mu zindi z’amahanga akaba yatangaje ko we aba yifuza ko mu ndirimbo yose akoze buri wese aba agomba kumva ubutumwa ari gutanga ariboyo bituma mu ndirimbo ze akunda kuririmba mu ndimi zitandukanye.



Asinah avuga ko kwambara ubusa bisa nko kuba umeze nkuko wavutse,

Asianah Erra n’umwe mu bahanzi benshi bemeza ko ari umwe mu bashimisha abakunzi be mu bitaramo bitewe n’imbyino zimuranga ndetse n’imyambarire igihe aba ari ku rubyiniro dore ko benshi bamugereranya na Sheebah Kalungi wo muri Uganda.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Asinah yitwa My Number



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU