Mukasine Asinah wiyise Asinah Errah muri muzika yashyize hanze ifoto ahagaze ku meza ari kumwe n’umuhanzi Prezzo yamushyize umutwe mu maguru, none abakunzi be bacitse ururondogoro kubera uburyo yifotoje mu buryo butangaje..

Asinah ari kubarizwa muri Kenya
Asinah ari kubarizwa muri Kenya

Asinah ni umwe mu bahanzikazi baje nkiya Gatera muri Muzika nyarwanda, akaba akunze gukora udushya dutandukanye kugira ngo avugwe.

Kuri ubu noneho yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuraperi wo muri Kenya witwa Prezzo maze abakunzi be batangira kumucyekamanga, bamwe bavuga ko ngo ashobora kuba yararyamanye n’uyu muraperi.



Prezzo na Asinah bashobora gukorana indirimbo
Prezzo na Asinah bashobora gukorana indirimbo




Kuri iyi foto, Asinah aba ahagaze hejuru y’ameza naho mugenzi we Prezzo asa nkusutamye yashyize umutwe we mu maguru ya Asinah.

Asinah yifotoje mu buryo butangaje
Ifoto ya Prezzo ari mu maguru ya Asinah ikomeje kuvugisha benshi

Umwe mu bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram witwa Messi Rwanda yanditse igitekerezo agira ati “Wamuhaye 2,” aha akaba yarashatse kugaragara ko Asinah na Prezzo bashobora kuba babanje gukora ikindi gikorwa mbere yuko bifotoza iyi foto.

Umufana yatanze igitekerezo ashimangira ko ngo Asinah yahaye Prezzo
Umufana yatanze igitekerezo ashimangira ko ngo Asinah yahaye Prezzo



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU