Perezida wa Komosiyo y’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yanenze bikomeye umukobwa w’umunyamideli witwa Niyigena Solange uzwi nka Keza Terisky nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa akikinga ibendera ry’igihugu.

Bamporiki Edouard yibasiye umunyamideli wambaye ubusa



Ubwo aya mafoto y’umunyamideli Niyigena Solange yavugwaho n’abantu batandukanye Hon Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yanenze bikomeye uyu mukobwa avuga ko atari akwiye gukinira ku ibendera ry’igihugu kuko atari umwambaro wambarwa na buri wese.

Keza akunda u Rwanda

Yagize ati “Ibi ntabwo bisaba kureba itegeko. Ibi ni ukurengera, Ikirango cy’igihugu ntigikinirwaho, si umwambaro umuntu yakwiyambika uko yiboneye. Ubuse uyu yesheje muhigo ki?? ibi ni ishyano ahubwo.”

Ikimero cy'umunyamideli Keza kivugisha benshi
Bamporiki yemeza ko uyu mukobwa yarengereye mu mafoto yifotoje ko yari yambaye ubusa

Usibye kuba Bamporiki atemeranya n’uyu munyamideli kubyi kwikinga igendera ry’igihugu yanavuze ko atemeranya n’imyambarire y’uyu munyamideli kuko mu mafoto ye yagiye hanze uyu mukobwa abona yari yambaye ubusa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU