Isi ya filime z’abakuze, ari zo mu Rwanda dukunda kwita iz’urukozasoni ikomeje kubura bamwe mu ngenzi bazo aho nyumay’iminsi micye cyane umukobwa witwa August Ames yiyahuye, kuri ubu uwitwa Yuri Luv w’imyaka 31 y’amavuko nawe bamusanze iwe yapfuye iwe aho yari atuye i Bellflower mu nkengero za Los Angeles.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwahamijwe na Dan Hogue, umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere mu bucuruzi bwo muri uyu mwuga. Yagize ati: “Ni hamwe n’umutima uremereye mbandikiye aya magambo. Umuryango wa PornStar Platinum uri mu gahinda nyuma yo kumenya urupfu rw’umwe mu banyamuryango bawo. Yuri yasanzwe yapfuye, yari umuntu udasanzwe kandi twese tuzamukumbura.”

Bamusanze iwe yapfuye nyuma yo kubitangaza bakabigira imikino

Nk’uko Dail mail yabitangaje uyu nyakwigendera wakundwaga bikomeye n’abakunzi b’izi filime ubusanzwe amazina ye yose witwaga Yurizan Beltran ngo yazize imiti irengeje urugero yafashe(overdose). Nickey Milo, wari inshuti ye yavuze ko basanze ibinini byinshi iruhande rw’uburiri bwe.

Bamusanze yapfuye nyuma yo kubitangaza bakabigira imikino

Mu kwezi kwa Nyakanga Yuri Luv wari umaze kugaragara muri izi filime zirenga 200, yari yanditse kuri Twitter ye amagambo ateye ubwoba yavugaga ko yitegura gupfa. Yagize ati: “Nizeye ko ngera mu rupfu rwanjye ntinze, ndi mu rukundo kandi nasinze gahoro”

Bamusanze yapfuye nyuma yo kubitangaza bakabigira imikino

Nyuma y’urupfu rwe bagenzi be benshi bagaragaje ko bibababaje bavuga ko aya magambo yanditse muri Nyakanga batibwiraga ko yaba inkuru mpamo. Umwe witwa Lauren Sanchez yagize ati: “Mana yanjye. Oya ndamukunda, nasengaga ngo bibe atari byo, numvise inkuru mbi ko yatuvuyemo. Aruhukire mu mahoro.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU