Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, Umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba yakoze ubukwe n’umukunzi we Cyuzuzo Djamila bari bamaze hafi imyaka itanu bakundana.

Bashunga Abouba na Cyuzuzo barushinze
Bashunga Abouba na Cyuzuzo barushinze

Tariki ya 5 Kanama 2017, nibwo Bashunga Abouba yateye ivi yambika impeta Djamila imbere y’imiryango n’inshuti amusaba kuzamubera umugore maze undi nawe aramwemerera, nyuma yaho ya tariki 18 Ugushyingo 2018, Abouba na Djamila bakaba basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda ho mu Karere ka Nyarugenge.

Bashunga Abouba yambitse impeta umukunzi we Cyuzuzo Djamila bamaze imyaka ine bakundana

Bashunga Abouba yambitse impeta umukunzi we Cyuzuzo Djamila bamaze imyaka ine bakundana

Bashunga Abouba ufatira Rayon yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we

Bashunga Abouba ufatira Rayon yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we

Ibi birori byabimburiwe n’imihango yo gusaba no gukwa yabereye mu busitani bwa La Grace Deus i Nyamirambo saa 10:00 za mu gitondo, hakurikiraho n’imihango yo gusezerana mu idini; nyuma abageni bajya kwifotoza mu bice bitandukanye harimo mu Kiyovu no mu busitani bw’imbere y’Umujyi wa Kigali nyuma bajya kwakira abashyitsi i Nyamirambo.

Habanje imihango yo gusaba no gukwa
Habanje imihango yo gusaba no gukwa

Abageni bifotoreje muri Car Free Zone
Abageni bifotoreje muri Car Free Zone

Bashunga Abouba ufatira Rayon Sport yakoze ubukwe
Bashunga Abouba ufatira Rayon Sport yakoze ubukwe
Cyuzuzo Djamila na Bashunga Abouba
Cyuzuzo Djamila na Bashunga Abouba
Umufasha wa Bashunga Abouba, Cyuzuzo Djamila
Umufasha wa Abouba, Cyuzuzo Djamila
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Abageni bifotoza amafoto y'urwibutso
Abageni bifotoza amafoto y’urwibutso

Abouba yamenyekaniye mu makipe anyuranye nka APR FC, Gicumbi FC na Rayon Sports arimo ku munsi wa none, ubukwe bwe bwitabiriwe n’abakinnyi banyuranye biganjemo aba Rayon Sport.

Tidiane Kone ni umwe mu bakinnyi bitabiriye ubukwe bwa Bashunga
Tidiane Kone ni umwe mu bakinnyi bitabiriye ubukwe bwa Bashunga
Caleb ufashe Selfie ni umwe mu bari bambariye Bashunga Abouba
Caleb ufashe Selfie ni umwe mu bari bambariye Bashunga Abouba

Caleb ufashe Selfie ni umwe mu bari bambariye Bashunga Abouba

IZINDI NKURU WASOMA

Bashunga ukinira Rayon yambitse impeta umukunzi we (AMAFOTO)

Bashunga Abouba ufatira Rayon Sport yasezeranye imbere y’amategeko

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU