Nyuma yo gusenyuka kw’abagize itsinda rya TBB aribo(Tino, Bob na Benjah) buriwese agatangira kwikorana ku giti ke, umuhanzi Benjah Jerry B nawe yashimangiye ko yatangiye kwikorana maze ashyira hanze indirimbo nshya yitwa Uteye Neza.

Benjah Berry wahoze muri TBB nawe yashyize hanze indirimbo yikoranye
Benjah Berry wahoze muri TBB nawe yashyize hanze indirimbo yikoranye

Benjah ni umwe mu basore bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda, akenshi mu ndirimbo arimo akunze kuririmba mu rurimi ry’icyongereza, ibi bigatuma umuziki we urushaho kwamamara n’I Bwotamasimbi.




Mu minsi ishize nibwo abagize itsinda rya TBB(Tino, Bob na Benjah) batandukanye, bemeza ko buri wese agiye kujya akora ku giti ke! Byahereye kuri Tino dore ko ariwe umaze gushyira hanze indirimbo nyinshi, hakurikiraho Bob nawe wahise ashyira hanze indirimbo ye, Benjah niwe warusigaye gusa kuri ubu yamaze gukora indirimbo ye yitwa Uteye Neza.

Iyi ndirimbo bya Benjah yakorewe muri Narrow Road ari naho asanzwe akorera cyane, ikaba yarakozwe na Producer Pastor P!

Uteye Neza n'indirimbo ya mbere Benjah akoze nyuma y'iisenyuka rya TBB
Uteye Neza n’indirimbo ya mbere Benjah akoze nyuma y’isenyuka rya TBB

Mu kiganiro na Touchrwanda, Benjah ahamya ko agifite imishinga myinshi azashyira hanze mu minsi iri imbere, yiganjemo no kuzamurika umuzingo(Album), si ibyo gusa kandi kuko Benjah yasoje yifuriza abanyarwanda kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya.




Kanda hano wumve Uteye Neza ya Benjah Jerry B

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU