Ikigo gishizwe Amashanyarazi mu Rwanda REG ishami rya Nyamata akarere ka Bugesere cyatanze amashanyarazi ku ingo 139 z’abaturajye batishoboye batuye muri Bugesera.



Ikigo gishinzwa gutanga amashanyarazi REG ishami rya  Nyamata akarere ka Bugesere, guhera tariki ya 21 ukuboza 2017 ryatangiye igikorwa cyo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage batishoboye 139 muri gahunda y’iterambere ryagutse. Iki gikorwa cyo kugezaho amashanyarazi ku baturage batishoboye n’igikorwa kigenewe abaturage batuye mu murenge wa Mayange mu mudugudu wa:

  • -Murambi:Ingo 24
  • -Rwakaramira:Ingo 34
  • -Gahwiji:Ingo 10
  • -Rwarusaku:Ingo 37
  • -Ruhorobero:Ingo 34

Ingo zifite amashanyarazi ni zitayafite:

  • Ingo zifite amashanyarazi ni 26.6%
  • Ingo zitarabona umuriro ni 8.77%
  • Ingo zikoresha amashanyarazi ya Biogase ni 0.43%
  • Ingo Zose hamwe ni 35.4%

Mu gutanga Amasharazi kuri zo ngo ikigo cya REG cya kurikije ingo zidafite ubushobozi bwo kuzana amashanyarazi zituriye ibiti by’umuriro mu ntera ingana na metero 37 uvuye aho gishinze.

Aya mashanyarazi biteganyijwe ko umuturage azajya yishyura 50% y’umuriro yaguze kugeza igihe azamariramo umwenda w’amafaranga 65.000 fr by’umuturage usazwe aherwaho amashanyarazi igihe kingana n’imyaka 10.



Abaturage ba tuye iyi midugudu bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko arigikorwa kigaragaraza ubuyobozi bwiza bubereye abaturage kandi bu bitaho kuri buri kintu cyose, bemeza ko iki gikorwa cyo kubagezaho amashanyarazi kizabafasha ku gendana n’ibihe ndetse no kwihutisha iterambere rya bo.

Bakomeza bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame kuko akomeje guhigura imihigo ya bahigiye.

Ubuyobozi bw’ikigo gishizwe amashanyarazi mu Rwanda REG ishami rya Bugesera buvuga ko intego ya bwo, ari ugukwirakwiza amashanyarazi mu duce twose twa Bugesera.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU