Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Butera Knowless yagize icyo atangaza ku itabi rya Shisha riherutse guhabwa akato burundu ku butaka bw’u Rwanda.

Butera Knowless yashimangiye ko Shisha yari ikwiye gucibwa burundu
Butera Knowless yashimangiye ko Shisha yari ikwiye gucibwa burundu

Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ndetse bakunzwe cyane, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Deep in Love, Ujya unkumbura, Baramushaka, Uzagaruke, Winning Team n’izindi nyinshi cyane.




Tariki ya 14 Ukuboza 2017, nibwo Minisante yasohoye itangazo rica burundu itabi rya Shisha nyuma yo gusanga rigira ingaruka zihambaye ku buzima bw’umuntu.

MINISANTE iherutse gusohora itangazo rica burundu Shisha
MINISANTE iherutse gusohora itangazo rica burundu Shisha

Knowless nkumwe mu bahanzikazi batanga ubutumwa bukagera ku bantu benshi yavuze ko byari bikwiye ko Shisha icibwa mu Rwanda bitewe nuko yari imaze kugira benshi imbata yayo.

Butera aganira na Isango Star yavuze ko Shisha ari ikiyobyabwenge kandi ibiyobyabwenge bigomba kwamaganwa, ngo hari igihe umuntu ajya kugura Shisha bakaba bamuvangiramo ibindi bintu, we akajya akurura aziko ari Shisha isanzwe nyamara ahubwo arimo kunywa ibintu byamuhuhura.

Knowless aherutse kubonana na minisitiri w'ubuzima, Mme Diane Gashumba
Knowless aherutse kubonana na minisitiri w’ubuzima, Mme Diane Gashumba




Butera yabajijwe niba yarigeze kunywa kuri Shisha maze asubiza agira ati “Hoya Reka Reka Reka.”

Knowless yabajijwe niba yarigeze anywa kuri Shisha maze asubiza agira ati "Hoya Reka Reka Reka"
Knowless yabajijwe niba yarigeze anywa kuri Shisha maze asubiza agira ati “Hoya Reka Reka Reka”

Dore ingaruka mbi za SHISHA ku buzima bw’umuntu:

Muri shisha harimo uburozi bwa CO (carbon monoxide):

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubu burozi ari bwinshi kurenza ububa mu gutumura isigara. Ubu burozi ni bubi ku bihaha kuko butuma umubiri utakira umwuka mwiza wa oxygen uhagije bityo ingaruka zikaba kubura ingufu mu mubiri, no mu bwonko by’umwihariko.

Habamo ibitera kanseri:

Kunywa SHISHA byongera mu mubiri uburozi bwa nicotine, tar, CO, cobalt, plomb byose bikaba ari ibyangiza uturemangingo tukugize, bigatera kanseri.

Yangiza ibice bitandukanye by’umubiri:

Uretse kuba umwotsi utera uburwayi, unangiza inyama zo mu nda cyane cyane umutima n’ ibihaha. Ibi nubwo bidahita bigaragara ako kanya nyamara buhoro buhoro bigenda byangirika.

Muri shisha habamo n’itabi:

Nubwo abenshi batabizi ariko haba harimo itabi. Itabi rikunze gukoreshwamo ni iryitwa Maassel, gusa kubera impumuro riba rifite ntiwatahura ko ari ryo.

Ikara rikoreshwa ryongera ibyago byo kurwara:

Kugirango uriya mwotsi uboneke, hakoreshwa ikara riba ryaka, rigatwika ibintu bikiri bibisi. Ibyo byose bituma muri wa mwotsi utumura hagendamo ibinyabutabire byinshi bibi, byose bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero na za kanseri.

Ituma uba imbata yayo:

Nkuko kunywa itabi bibata umuntu ku buryo kurireka biba ikibazo, ni kimwe no kuri shisha kuko uburozi bwa nicotine butera ububata buba mu itabi ni nabwo buyigize. Ubu burozi butuma habaho irekurwa rya dopamine, uyu ukaba umusemburo utuma wumva ufite akanyamuneza. Nubwo bamwe bashobora kuyisimbuza itabi, nyamara na yo itera ububata nk’ubuterwa n’itabi.

Ku bagore batwite igira ingaruka ku mwana uri mu nda:

Kuyinywa utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda zo kuvuka adafite ibiro bihagije, n’ibindi bibazo binyuranye umwana ashobora kuvukana.




SHISHA ikwirakwiza indwara zitandukanye:

Kubera ko inyobwaho n’abantu benshi ku muheha umwe, yafasha mu gukwirakwiza indwara zinyuranye nk’igituntu, hepatite,infections n’izindi ndwara zinyuranye zandurira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU