Nyuma yo kuva muri Gereza, umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uzwi nka P Fla agiye kuririmba mu gitaramo gikomeye cyiswe “Uburyohe” cyateguwe n’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman.




Tariki ya 08 Ukuboza 2017, nibwo P Fla ukunze kwiyita Mana y’I Rwanda A K A Capillopy The Great yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge iherereye I Mageragere, akaba yakiriwe na Mama we, Murumuna we, Bull  Dogg, Fireman ndetse na Producer Trackslayer.

P Fla aherutse gufungurwa yakirwa na Bulldog na Fireman
P Fla aherutse gufungurwa yakirwa na Bulldog na Fireman

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, P Fla yavuze ko yamaze guhinduka cyane kurusha uko abantu babitekereza, ndetse akaba afite ibintu byinshi ahishiye abakunzi be.

Bwa mbere nyuma yo kuva muri Gereza, P Fla wamamaye mu ndirimbo nka Mana Mfasha, Uzambabarire, Imibereho n’izindi nyinshi agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo cyiswe Uburyohe cyateguwe n’umuraperi Riderman.



Bwa mbere kuva yafungurwa, P Fla azatarama mu gitaramo cya Riderman
Bwa mbere kuva yafungurwa, P Fla azatarama mu gitaramo cya Riderman

Iki gitaramo kizabera muri Petit Stade i Remera kuwa 25 Ukuboza 2017, Riderman akaba azafatanya n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda nka King James, Mico The Best, Active, Queen Cha n’abandi benshi, kwinjira n’ibihumbi bibiri na bitanu muri VIP.

Igitaramo "Uburyohe" cya Riderman kizitabirwa n'abahanzi nyarwanda bakomeye
Igitaramo “Uburyohe” cya Riderman kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda bakomeye




KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA P FLA AHAMYA KO AZATARAMA MURI IBI BIRORI

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU