Nyuma yaho Safi aviriye mu itsinda rya urban Boyz ndetse ukabona ko ari ibintu bitigeze byishimirwa na buri wese ukunda muzika nyarwanda, ubu noneho Safi arasabwa ko yasubirana na Urban Boyz.



Safi Madiba kuri wamaze kuva mu itsinda rya Urban Boyz ndetse akaba yaratangiye gukora umuziki ku giti cye aho amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri arizo Got it ndetse na Kimwe Kimwe naho itsinda rya Urban Boyz risigayemo Humble na Nizzo ryo rikaba rikaba rimaze gushyira hanze indirimbo imwe ariyo Mpfumbata gusa abakunzi babo bakaba babasaba gusubirana.

Itsinda rya Urban Boyz ryashyize hanze indirimbo bakoranye ari babiri
Urban Boyz kuri ubu isigayemo Humble na Nizzo

Nkuko umwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga akaba yagaragaje agahinda yatewe no kuba iri tsinda ryaratandukanye ndetse anatangaza ko gutandukana kwiri tsinda ari igihombo gikomeye kuri muzika nyarwanda.



Safi Madiba yavuze ko yatwaye YouTube Chanel kubera ko yasize Nizzo na Humbe nta gitekerezo cyo gukora bafite
Safi kuri ubu ari gukora umuziki kugiti cye

Mu magambo ye akaba yagize ati: “Ibi byo gutandukana kwa Urban Boyz mbona ari igihombo gikomeye kuri muzika nyarwanda kuko yaba indirimbo ya Safi Got it yambaye ubusa kuko haraburamo ijwi rya Nizzo na Humble kandi no mu ndirimbo Mpfumbata nayo yambaye ubusa kuko haraburamo ijwi rya Safi, abo bose uko ari batatu hari ukuntu bahuzaga amajwi ukumva biryoheye amatwi rero nkabakunzi babo turabasaba gusubirana cyangwa nabo bazime nka KGB tumenye ko batakiririmba.”

Kanda hano wumve amagambo uyu mukunzi wa muzika nyarwanda yatangaje



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU