Burya ku imbuga nkoranyambaga ni ahantu hakwiye kwitonderwa cyane kuko ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga nibyo byerekana isura yawe nyayo ndetse n’icyo uri cyo kandi ni ahantu umuntu yabasha kugusuzumira mu buryo bworoshye.

Image result for chatting couple using phone



Icyintu icyo aricyo cyose ubashije gushyira ku mbuga nkoranyambaga nka facebook,twitter,instagram n’izindi ni ikintu kiba kigiye ku karubanda aho kibonwa na buri wese gusa iyo utabashije kubyitondera byakwangiza isura yawe nyayo abantu bakabaye bakubonamo. Ku rundi ruhande uko ibibi byakwangiza ninako wakoresha izi mbuga nkoranyambaga zikakugeza kuri byinshi byamye ari inzozi zawe kuko kugeza kurubu abantu bakorera business zabo ku mbuga nkoranyambaga kandi bakinjiza amafaranga menshi cyane.

Uzirinde gukora ibi bintu ku mbuga nkoranyambaga.

1.Ntuzigere ukoresha umubare wawe w’ibanga umwe kuri account zawe zose.

Iki ni ikintu cyo kwitonderwa bikomeye cyane kuko wibuke ko hari igihe wakora agakosa gato hakagira undi muntu ukumenyera Passeword akaba yakwangiriza n’izindi account zawe zo ku zindi mbuga nkoranyambaga zawe,ni ibintu byoroshye cyane kuba wakoresha passeword imwe kuri facebook,kuri twitter no kuri instagram kuko biranagufasha ariko wibuke ko kuzangiza byakoroherera uwashaka kubikora.

2.Gutanga amakuru menshi ya account yawe.

Abantu benshi bakunze gukora amakosa akomeye bakaba babwira passeword bantu b’inshuti zabo ngo barabizeye ariko ibi ni ibintu byo kwitonderwa cyane,ese wizeye neza ko atakwangiriza? reba kure! ntabwo bazabasha kuyitaho nkawe,kandi niba wakoreye login kuri computer zikoreraho abantu benshi ibuka gukora log out.

3.Irinde ama links mabi.

Ntabwo ama kinks yose ukwiye kuyafungura ngo uyasome kuko nuramuka ufunguye link y’aba hackers bizatuma babasha kwinjirira account yawe babe babasha kuyikoraho ibyo bashaka,gerageza gufungura ama links y’abantu bakora ibintu bizwi kuko nibyo byazarinda account yawe.



 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU