Ni kenshi uzasanga umukobwa/umugore atambutse ukabona abasore/abagabo barahindukiye baramwitegereje ndetse bamwe bakanga kuripfana bakagaragaza amarangamutima batewe n’uwo mukobwa ubatambutse imbere ku buryo bahita bifuza kujya mu rukundo nawe.



Aha hakaba hari ibice by’abakobwa biza ku isonga mu gutera irari abagabo cyane ku buryo bahita batekereza mu gitanda

 Abirenge: Abagabo benshi bishimira imimerere n’imiterere y’ibirenge by’abagore,Kenshi n’iyo umugabo ari kumwe n’umugore we ukunze gusanga amukorakora ku birenge.iki si cyo gihimba cyonyine ku mugore gikundwa cyane n’abagabo,

Imiterere y’inda y’umugore,Nk’uko kinyamakuru Huffingtonpost kibitangaza ngo abagabo bakunda ibice by’umubiri w’umugore bitandukanye byumwihariko imiterere y’ inda. Abagabo benshi bakunda cyane imitere y’inda z’abagore Benshi niyo bari kumwe iki gice abagabo benshi banyurwa no kukireba cyangwa kugikorakora cyane cyane umukondo.

Amaguru: abagabo bakunda kwitegereza kandi bagaterwa ibyishimo n’imiterere y’amaguru y’abagore, Ibi ariko biterwa n’uko ayo maguru ateye.

Umusatsi: Nawo nk’uko ikinyamakuru Huffingtonpost gikomeza kibyerekana ngo abagabo bakunda byimazeyo umusatsi w’igitsina gore. Ibi bikaba ari bimwe mu bituma abagore bita cyane ku musatsi wabo kugira ngo babashe kugarara neza imbere y’abagabo kandi banabishimire.



Inseko nayo ni kimwe mu bintu bikurura abagabo bigatuma bakunda ndetse bagahora babifuza kugira ngo bahore babitegereza kuko inseko nayo ni kimwe mu byiza n’ibiranga uburanga bw’umugore bikanezeza umugabo we,bigatuma amukunda kandi agahora amurangamiye mu bihe byose.

Amaso: Amaso y’abagore ni kimwe mu bikurura abagabo bigatuma bakunda ndetse bagashigukira abagore igihe icyo aricyo cyose.

Iminwa y’abagore n’abakobwa ni ikindi gice cy’ingenzi gikurura abagabo ku bagore,haba kuyireba kuyisoma n’ibindi.

Mugore cyangwa umukobwa niba wifuza kwigarurira umutima w’umugabo wawe ita ku minwa yawe uyihunde ibirungo nawe azaguhunda urukundo kandi yumve iteka anyuzwe no kukugira.

Amabuno:,abagabo benshi nk’uko bitangazwa n’iki kinyamakuru Huffingtonpost ngo bishimira amabuno y’abagore cyane ku rusha ibindi bice byabo.

Igituza: Iki nacyo ni kimwe mu bice by’ingenzi by’umugore umugabo yitaho mu bihe binyuranye yaba agikoraho yaba,akireba yewe no mu buzima bwose bw’umugabo iyo ari kumwe n’umugore iki kinyamakuru kivuga ko igituza cy’umugore iyo umugabo akirabutswe agororoka akagwa neza umutima we ukuzura umutuzo nawe akaba yakwemerera kuwugutuzamo.

Ijosi: Naryo riri mu bikurura abagabo n’abasore cyane. Ngo burya abasore bakunda umukobwa ufite ijosi ry’urutarati (rirerire).

Mugore cyangwa mukobwa niba wumva wifuza kwigarurira umutima w’umugabo wawe, ita ku bice by’umubiri wawe, cyane cyane wite kuri ibi twavuze hejuru kugira ngo bigufashe kwigarurira urukundo rwe kandi mu bihe bitandukanye umutere guhora akurangamiye.

Icyitonderwa: Ibi bice uko twabitondetse siko bikurikirana mu gukurura abagabo, kandi si ngombwa ko buri mugabo akururwa n’ibi bice byose, ashobora gukururwa na bike muri byo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU