Abahanga benshi babashije kugera kuri zimwe mu ntego zabo bagiye biha mu buzima bahamya ko kugira amahame ngenderwaho, gupangira gahunda y’ibyo bashaka kugeraho ndetse hagakurikiraho gushakisha uburyo bushoboka bwose bwo kubigeraho ari ibanga ry’ubuzima bwiza.

Image result for targeting couple



Bamwe ntibabasha kugera kubyo biyemeje mu buzima bitewe no kutagira amahame ngenderwaho mu buzima bwabo ngo yunganirwe n’indangagaciro ndetse n’imyitwarire nyayo ishobora kubabashisha kugera ku ntumbero baba barihaye mu buzima bwabo. Kugera ku mugambi umuntu aba yarihaye mu buzima ntabwo ari ibintu bisaba amashuri menshi cyane. Ahubwo ubunararibonye,kudakica intege, ndetse kugira umurongo ngenderwaho nibyo byafasha uwo ariwe wese.

Izi ni zimwe mu mpamvu ugomba kugira amahame ngenderwaho mu buzima.

1.Intego nizo zizakubashisha kuva kuva ku rwego ruto wari uriho ubashe kujya mu yindi ntera mu buzima. uzava mu bukene ubashe kwinjira mu bukene ndetse uve kukuba umuntu udatunze na duke ujye mu bafite byinshi.

2.Kugira intego mu buzima nibyo byakubashisha kugenzura ubuzima bwawe ukabasha kubuha icyerekezo ushaka mu buzima bwawe.

3.Kugira inyigo ndetse n’inzira ihamye uzacamo kugirango ubashe kugera kucyo wamye uharanira kugeraho bitandukanye cyane no kubaho utabigira.

4.Ugomba kwigira kubyo abandi bakoze ngo ubashe kugira ubunararibonye kandi wigire kuri byinshi abandi bagezeho mu buzima. kuko kugira amahame ngenderwaho ni urukurikirane rw’intambwe nyinshi ugomba gutera mu buzima.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU