Bimwe mu byaranze umwaka wa 2017 harimo abakobwa b’abanyarwandakazi bakoze udushya nko gushyira hanze amafoto bambaye cyangwa ibindi bituma bazajya bibukwa nk’abatunguye imbaga ku mbuga nkoranyambaga.

MuHari bamwe bakoze udushya tudasanzwe, k’uburyo iteka iyo uvuze nk’izina rye, abantu bahita bibuka igikorwa runaka yakoze cyangwa se cyamubayeho.

Muri iyi nkuru twabateguriye murabasha kwirebera urutonde rw’abakobwa bavuzwe cyane hano mu Rwanda, bigatuma barushaho kuba ibyamamare



1. Oda Paccy

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy yavugishije abatagira ingano muri uyu mwaka wa 2017 bitewe n’ifoto yashyize hanze yambaye ubusa yikinzeho ikoma mu rwego rwo guhisha imyanya y’ibanga ye, iyi Style y’ikoma yahise yaduka mu Rwanda, abantu benshi barimo n’ibyamamare batangira kwifotozanya amakoma mu rwego rwo kwigana Oda Paccy.

2. Niyonizera Judith

Nta bantu benshi bari bazi uyu mukobwa mbere yuko Safi atangaza ko bagiye gukora ubukwe, benshi babifashe nk’imikino, abandi bashimangira ko Safi yihenze, gusa birangira bakoze ubukwe ndetse banasezerana imbere y’amategeko kuzabana akaramata, kuri ubu Judith yabaye ikimenyabose.




3. Parfine Umutesi

Parfine nawe yongeye kumvikana cyane mu matwi y’abanyarwanda nyuma yo kumenya ko Safi agiye kurushingana na Judith, kandi nawe barateganyaga kuzabana, ibi bikaba byaratumye anavuga amwe mu mabanga ye na Safi.

4. Ingabire Habibah

Ingabire Habibah n’umukobwa waserukiye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Miss Supranational 2017, ubusanzwe abakobwa bitabiriye iri rushanwa bategekwa kwambara Bikini(Umwambaro wo kogana), Habibah nawe yamaze amatsiko abanyarwanda maze aserukana Bikini, abantu benshi baravugishwa.

5. Uwase Hirwa Honoline(Igisabo)

Uyu mwari yamamaye bwa mbere mu marushanwa ya Miss Rwanda 2017, icyatumye aba inyamamare ni amagambo yavuze ubwo yahatwaga ibibazo muri iri rushanwa, Honoline yavuze ko umunyarwandakazi akwiye kuba ateye nk’igisabo, ibi byatumye abantu benshi batangira kumwita Miss Igisabo, yongeye kuvugisha benshi ubwo yaserukiraga u Rwanda mu marushanwa ya Miss Earth 2017 yabereye muri Philippine, maze akanga kwambara Bikini mu rwego rwo gusigasira indangagaciro za Kinyarwanda.

6. Mbabazi Shadia(Shaddy Boo)

Shaddy Boo ni umwe mu bakobwa batigisa murandasi yo mu gihugu cy’u Rwanda kimwe no muri Africa y’iburasirazuba muri rusange, si ibyo gusa kandi kuko niwe munyarwandakazi wa mbere ukurikiwe n’abantu benshi ku rubuga rwa Instagram. Shaddy Boo yavugishije abantu benshi mu Rwanda kubera ijambo yaduye rya “Odeur ya Ocean,” ibi byatumye arushaho kuvugwa cyane mu Rwanda.

7. Niyigena Solange(Umunyamideli Keza)

Umunyamideli Keza aherutse kuvugisha abantu batagira mu Rwanda bitewe n’amafoto ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda, icyatumye benshi bacika ururondogor kuri uyu mukobwa, ni amwe mu mafoto ye yagaragaye yitwikirije igitambaro gisa nk’ibendera ry’igihugu, ibi byatumye benshi  bamuvuga cyane gusa ku ruhande rwe ntakibazo na gito afite.

8. Miss Mutoni Balbine

Mutoni Balbine wabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 ndetse akaza no mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016, akaba na Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda muri 2014 yavugishije benshi muri uyu mwaka bitewe n’ifoto yashyize hanze yambaye ubusa buri buri igakurura impaka zidasanzwe mu banyarwanda.

9. Miss Teta Sandra

Uyu mwari yamamaye cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda bitewe n’udushya twagiye tumuvugwaho, muri uyu mwaka ho Teta yaravuzweho gukora amanyanga yo gutanga Sheki itazigamye, ibi bikaba byaranatumye ajyanwa muri Gereza igihe kitaro gito.



10. Marina

Uyu mwari yaje nkiya gatera mu ruhando rw’imyidagaduro ya hano mu Rwanda bitewe n’udushya yazanye tutavugisha benshi, bwa mbere yavuzweho kuba ari mu rukundo na Nizzo gusa byahise byamaganwa igitaraganya, hongeye kuvugisha benshi kubera amagambo atameshe yaririmbye mu ndirimbo ya Charly na Nina bigatuma benshi batangira kumwita Indaya, si ibyo gusa kandi kuko hagiye hagaragra n’amafoto y’uyu mukobwa aryamanye n’abasore mu buriri kandi bose b’abahanzi Nyarwanda “Edisha na The Ben” aho byaje gusakuza cyane nabyo.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU