Mu rukundo hari byinshi bitandukanye ushobora kwibaza akenshi ntuhite ubibonera igisubizo kihuse. Nyamara burya umukobwa ashobora gukundana nawe ku mpamvu ebyiri z’ingenzi zitandukanye.



 Muri iki gihe usanga hari abakobwa babona igikundiro n’uburanga bafite bakabigira iturufu cyangwa se igishoro cyo kuba bagira icyo binjiza mu mufuka wabo bikingirije ishusho y’urukundo kandi nyamara nta rukundo rw’ukuri bagufitiye. Ni byiza rero ko mugukunda ugomba kugira ubushishozi ukamenya aho ugana, hato utazasanga wararuhiye ubusa ngo urakundana kuko wakunze umuntu mudahuje intumboro (Wenda wowe ushaka kubaka kandi we yishakira kuryoshya gusa).
Ibi bintu bizagufasha kumenya gahunda y’umukobwa mukundana n’icyerekezo arimo mu rukundo rwanyu:
  • Umukobwa utereta yishakira kuryoshya gusa, ntabwo aba akeneye guhura 
    n’abavandimwe n’umuryango wawe. Wowe gusa uba umuhagije. Na ho uwumva ko muzarushinga cyngwa uwo mwarushinze aba akeneye kumenya abavandimwe bawe n’umuryango. Aba azi neza ko badahari utakabaye uri aho uri ubu n’icyo uricyo ubu muri make agerageza kubaha agaciro bakwiye mu muryango.
  • Umukobwa ugukundira kwiryohereza gusa kandi aba ahangayikishijwe n’inzara ze ko zidatunganye, ingohe ze zisa ukundi, uko imisatsi ye imeze,… mbega ko asa neza mu maso y’urungano. 
    Uko agaragara biba bimuhangayikishije. Na ho uwumvako mwazashyingiranwa ntabwo ajya yita ku ko ameze, ahuwo aba ahangayikishijwe no kuba agutunganiye n’aho byaba bisaba kutagira ibirungo yishyiraho. Ashyira imbere cyane ubwiza bwe bw’imbere no kubaka imyitwarire ye kuko azi neza ko ubwiza buterwa n’uwo muri kumwe.
  • Umukobwa utereta akaba yifitiye gahunda yo kuryoshya no kwirira ubuzima gusa, usanga yita cyane ku mwuga we n’ahazaza h’ubuzima bwe gusa.
    Aza mu mubano wanyu ariko ntajya ashyira imigambi y’ahazaza he hamwe n’iyawe, ariko umugore ushaka we aha agaciro cyane umwuga wawe n’icyerekezo cy’ubuzima bwawe nk’ubwe. Aba azi neza ko ufite imigambi y’ahazaza hanyuma agafatanya nawe kugera ku ntego zanyu mwembi kuko ntiyabona ibyawe byangirika ngo arebere m u gihe undi we aba ababajwe n’ibyo wamuha gusa. Kubana akaramata ni cyo kiba ari ingenzi kuruta ibindi byose.
  • Umukobwa udafite gahunda yo kuba mwabana,usanga akunda cyane ubutunzi ushobora kumuha mu rwego rwo kugukura ibyinyo, aho iteka akenye kugira icyo abano niba hari icyo aguhaye. 
    Naho umugore ufite gahunda yo kurushinga aba ashaka kubaka ubutunzi hamwe nawe agerageza kukwereka ko muri kumwe muri byose kandi ko muzahora mufatanya kugirango mugire icyo mwageraho muri kumwe. Ibyo agukorera byose nta bindi birenze aba ahirango agukureho.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU