Filime umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo All of me, Like I’m Gonna Loose you ndetse n’izindi zitandukanye  agiye kugaragaramo ikomeje gutuma benshi bagenda bamwibazaho.

 



Umuhanzi John Roger Stephens uzwi cyane nka John Legend , wamenyekanye cyane ku isi muri muzika cyane cyane  mu njyana ya RnB, mu ndirimbo nyinshi nka All of Me, Like I’m Gonna Loose You, Love Me Now n’izindi nyinshi cyane ,agiye kugaragara muri sinema aho azakina ari Yezu.

Ni mu ikinamico izakinwa imbona nkubone ku rubyiniro mu gihe cy’amasaha 3 yose, ikoze mu buryo bwa muzika (comédie musicale) yitwa “Jesus Christ Superstar” yateguwe na NBC aho John Legend azakinamo ari Yezu aho iyi kinamico izerekanwa ku itariki ya 1 Mata, 2018, mu kwizihiza umunsi wa Pasika, hazirikanwaho izuka rya Yezu.

Mu kugaragaza ibyishimo bikomeye yatewe no guhabwa uyu mwanya, John Legend aganira n’ikinyamakuru Deadline, yagize ati “Ni ikinamico y’umuziki (comédie musicale) ikomeye cyane kandi ifite igisobanuro gikomeye. Nshimishijwe cyane no kwinjira muri uyu mushinga.”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU