Geosteady utaritabiriye igitaramo cyo kumurika album ya Charly na Nina kandi yarari ku rutonde rw’abagombaga kuririmba ndetse baranakoranye indirimbo yakunzwe Owooma yatangaje impamvu yamuteye kutitabira iki gitaramo ndetse anatangaza ko agiye gushyira hanze amabanga akomeye ya Charly na Nina. 



Kuba Geosteady ataragaragaye muri iki gitaramo nkuko byari byitezwe hari bamwe mu bafana n’abanyamakuru byababaje batangira kwibasira uyu muhanzi kuri Twitter bamunenga kuba ataraje gufasha Charly na Nina umunyamakuru Nzeyimana Luckman ni umwe mu banenze Geosteady kuba ataragaragaye mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ‘imbaraga’  ya Charly na Nina.

Mu magambo Luckman yanditse kuri Twitter yagize ati : “ Baramufashije muri Uganda ariko we yanze kuza kubafasha mu Rwanda kuko yamaze kubona icyo yari ahakeneye gusa tuzareba akazoza ke mu Rwanda….Owooma barayiririmbye kuko Geosteady afitemo igitero kimwe mu gihe charly na Nina bo bafitemo ibitero bibiri.” Aya magambo yayanditse asubiza abandi bantu batandukanye bari babitanzeho ibitekerezo.



Kuri iki cyumweru tariki ya 3 ukoboza 2017 nibwo Geosteady yahishuye ukuri kwe kuri iki kibazo mu butumwa bwa mbere na we yanditse kuri Twitter yagize ati : “Rimwe na rimwe ibintu tubona mu buzima hari byinshi biba bibyihishe inyuma, ni gute abantu bamfata kuriya kandi narigije ibitaramo byange inyuma kugirango nzitabire icyabo ? , ikibazo cyabaye n’uburyo nari kugera I kigali ….” aha yasubizaga Luckman..

Hashize iminota micye Geosteady yongeye yandika andi magambo asobanura neza ibyo yari amaze kuvuga yagize ati :”Birababaza cyane gukorera abantu byinshi bakakwishyura umwanda, umunsi umwe nzashyira hanze amabanga yihishe inyuma ya ‘Owooma’ nubwo ari ibintu ntigeze nifuza , impamvu ntaje n’uko abareberera inyungu zange mu muziki (management ye) bemeje ko ngomba kujyana n’abantu bane icyo nakoze nabasabye amatike y’abantu babiri yonyine…….”.

Nubwo indirimbo Owooma Charly na Nina bakoranye yagiriye akamaro aba bombi kuko ku ruhande rwa Geosteady yamufashije kumenyekana cyane ndetse na Charly na Nina ikaba yarabafashije kumenyekana cyane mu gihugu cya Uganda gusa kuri ubu aba bombi bakaba batari kurebana neza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU