Umunyempano Gisa cy’Inganzo ufungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye I Mageragere akomeje gukora igikorwa cy’ubujura, bigaragaza ko adatewe ubwoba n’ubuzima abayemo.




Gisa wamamaye mu ndirimbo nka Uruyenzi, Genda ubabwire, Umwana Wanzwe Niwe Ukura, Inkombe n’izindi nyinshi afungiye muri Gereza y’I Mageragere aho azira gukoresha ’ibiyobyabwenge bya Muggo(Heroine).

Gisa wagira ngo yageze mu buriri
Gisa afunzwe azira gukoresha Muggo(Heroine)

Amakuru agera kuri Touchrwanda arahamya uburyo Gisa cy’Inganzo aherutse kwiba Telefoni y’umuntu wari wamusuye aho afungiye maze akayigurisha ibihumbi 15,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Gisa cy'Inganzo aherutse kwiba Telefoni y'umuntu wamusuye muri Gereza
Gisa cy’Inganzo aherutse kwiba Telefoni y’umuntu wamusuye muri Gereza

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa waganiriye na Touchrwanda yavuze ko ingeso yo kwiba itazigera icika muri Gisa cy’Inganzo ni nyuma yuko asuwe n’umuntu maze akamwiba Telefoni ngendanwa, akayigurisha ibihumbi 15,000 by’amafaranga y’u Rwanda



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU