Grace Nyinawumuntu wirukanwe n’ Umujyi wa Kigali ku butoza bw’ikipe y’Abagore ya AS Kigali bikagera n’aho bitabaza inkiko, aho byarangiye abaye umwere w’ibyo yaregwaga,  kuri ubu impande zombi zemeza ko byashoboka kongera gukorana ariko binyuze mu biganiro.

Nyinawuntu Grace



Mu ntangiriro za Werurwe 2017 ni bwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwirukanye umutoza w’ikipe ya  AS Kigali y’abagore Grace Nyinawumuntu, bamushinja itonesha mu  bakinnyi. Bitewe n’uburyo impande zombi zatandakunye bigasakuza cyane yaba mu bitangazamakuru ndetse nahandi, benshi bakekaga ko nta ruhande rwifuza kuba rwakorana n’urundi, gusa nk’uko byumvikana mu mvugo zabo, kongera gukorana bisa n’ibyashoboka.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 Ukuboza 2017 ni bwo hatangiye urubanza Nyinawumuntu aregamo iyi kipe y’ Umujyi wa Kigali, ayishinja  kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, uru rubanza rukaba ruzasomwa tariki ya 11 Mutarama 2017.

Nyuma y’uru rubanza Nyinawuntu Grace yaganiriye n’umunyamakuru wa Eachamps, aho umunyamakuru yamubajije niba aho ibintu bigeze biramutse bibabye ngombwa ko yakongera gutoza iyi kipe, yatangaje ko atapfa kubyemeza ariko na none byaterwa n’ibiganiro bagiranye. Yagize ati: ”Ibyo sinakubwira ngo byashoboka cyangwa ntibyashoboka, gusa ibyo byarebwa bitewe n’ibimaze kuva mu myanzuro y’urubanza ni bwo twagira icyo tubiganiraho bibaye bishoboka.”

Ku ruhande rw’ ikipe ya AS Kigali y’abagore biciye ku muvugizi wayo Teddy Gacinya, avuga ko ku ruhande rw’ikipe nta kibazo kinini kirimo n’ubwo batandukanye nabi, ngo byaterwa n’ibiganiro byava hagati y’ Umujyi wa Kigali wa AS Kigali dore ko ari nawo wagize uruhare mu isezererwa ry’uyu mutoza.

Yagize ati: ”Simbizi gusa na byo ni bintu byo kuganiraho kuko ibyo ari byo byose tugomba kuganira n’Umujyi wa Kigali, twe ntabwo dufite ijambo rya nyuma twavugana n’umujyi wa Kigali niba bishoboka kubera ko ni bo twafatanyije ibintu byose. Byaterwa n’ibyo Umujyi wa Kigali wakemeza ariko simbizi, sinzi kubera ukuntu byafashwe, ntago byafashwe neza cyane cyane mu bana  ukuntu yabafashe , ukuntu yabaciyemo ibice simbizi, ariko bibaye ari cyo cyifuzo twabivugana n’umujyi wa Kigali, sinavuga ko bitashoboka byose ni ibiganiro.”

Nyinawuntu Grace nk’umutoza wa AS Kigali y’abagore akaba yari yasinyiye iyi kipe igihe kingana n’amyaka 3 ariko mu kwirukanwa akaba yari asigajemo amezi agera kuri 21, akaba ari nayo arimo kuregera ngo abe yayishyurwa hakurikijwe amasezerano ndetse haniyongereho indishyi z’akababaro.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU