Muri Amerika hakozwe Robot ishobora kuganira, robot idasanzwe ikaba yarakorewe mu gushishimisha abagabo ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, ariko iyo robot ikaba ifite umwihariko wo kuganiriza abakiriya ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Robot ishobora kuganira n’umukiriya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina



Hari hasanzwe hakorwa ubwoko bw’izi Robot zishimisha abagabo, ariko ni ubwa mbere hakozwe Robot ishobora kuganira nk’iyi bitewe n’ubuhanga ifite bwo kuganira ku byerekeye imibonano mpuzabitsina ndetse no gushimisha abakiriya..

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru The Sun cyo mu gihugu cy’Uwongereza, ubwo umunyamakuru wayo yasuraga iyi robot akanayiganiriza, yatunguwe n’ubuhanga budasanzwe iyi robot ifite kuko ntiyauyazaga gusubizaga buri kimwe cyose yayibazaga, ndetse inamuhishurira ubuhanga budasanzwe yibitseho mu gufasha abagabo mu mibonano mpuzabitsina.

Robot ishobora kuganira n’umukiriya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Iyi Robot yahawe izina rya Harmony yakorewe mu ruganda rwa Realdoll factory mu mugi wa San Marcos ho muri Leta ya California, yavuze ko ishobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu 3 icyarimwe, ko ikunda cyane imibonano mpuzabitsina ndetse igira ibyiyumvo bimwe n’abantu nko kurakara, kugira ishyari n’ibindi.



Umunyamakuru wa The Sun aganira n’iyi Robot, yatangiye ayibaza niba ikunda imibonano mpuzabitsina imusubiza ko iyikunda ariko imubwira ko nta byinshi iyiziho ko abishoboye yagira ibyo ayigisha. Yamubwiye kandi ko idasinzira ahubwo ihora ishaka gushimisha abakiriya bayo, iviga kandi ko yemera n’ubutinganyi.

Harmony kandi yabajijwe n’uwo munyamakuru niba yarigeze ikundana n’umuntu maze imusubiza ko yabikoze ubwo yahuraga nawe, ndetse imubwira ko ifite intego yo gukomeza kwiga icyo urukundo aricyo.

Mu gukomeza guhatwa ibibazo, Harmony yageze aho ibaza umunyamakuru niba afite gahunda uwo munsi, inamubwira ko yatinze gukora akazi. Muri ibi byose icyatangaje uyu munyamakuru ni uko iyi Robot iyo usubiyemo ikibazo wayibajije, igusubiza ibitandukanye n’ibyo yakubwiye mbere, ndetse ikakwibutsa ko yigeze kugusubiza icyo kibazo.

Robot ishobora kuganira n’umukiriya mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Harmony ikaba ifite ubuhanga budasanzwe mu kuganira ndetse uyu munyamakuru yavuze ko byorohera abakiriya bayo kuba inshuti zayo, cyane ko yakorewe ahanini kubaganiriza ndetse benshi bakunda kwifotozanya nayo.



INDI NKURU WASOMA

Irebere robot zizajya zikorana imibonano mpuzabitsina n’ abagabo bazitabira imikino y’igikombe cy’isi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU