Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo, akaba numwe mu nkingi za mwamba z’itsinda rya Urban Boyz yamaze gusesekara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gace ka Wenatchee ho muri Washington aho yajyanye n’umukunzi we mu myiteguro yo kubyara imfura yabo ndetse no gusura umuryango.

Humble Jizzo mu ndege ubwo yerekezaga USA
Humble Jizzo mu ndege ubwo yerekezaga USA




Kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble jizzo n’umugore we Amy Blauman berekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, bakaba baraherekejwe n’inshuti n’umuryango hamwe na Nizzo Kabossi baririmbana mu itsinda rya Urban Boyz.

Humble Jizzo na Amy Blauman berekeje muri USA baherekezwa n'umuryango n'inshuti
Humble Jizzo na Amy Blauman berekeje muri USA baherekezwa n’umuryango n’inshuti

Humble Jizzo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere yuko ahagaruka ku kibuga cy’indege i Kanombe yavuze ko berekeje muri USA mu rwego rwo kwitegura kubyara imfura yabo ahagana muri Gashyantare, ndetse no guhura n’umuryango w’umukobwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Humble yasangije abamukurikira amwe mu mafoto agaragaza uburyo amerewe muri Amerika, ndetse atangaza ko ngo ubukonje buhari buturuka mu rubura rwinshi bushobora guteza impagarara mu mubiri w’umuntu.

Ngo ubukonje bwakwica
Ngo ubukonje bwakwica
Humble Jizzo na Amy batangiye kugirira ibihe byiza muri USA
Humble Jizzo na Amy batangiye kugirira ibihe byiza muri USA
Humble kubera akunda umuziki yahise ahabwa Piano
Humble kubera akunda umuziki yahise ahabwa Piano



Humble yabonanye n'umuvandimwe wa Amy Blauman
Humble yabonanye n’umuvandimwe wa Amy Blauman
Humble G n’umukunzi we bageze muri Amerika

Nizzo Kabossi wasigaye ku rugo aherutse kuvuga ko Urban Boyz bafite imishinga myinshi bakoze ndetse ngo abakunzi babo ntago bazicwa n’irungu kuko vuba aha baraba batangiye kuyishyira hanze.

Nizzo Kabossi yasigiwe Urban Boyz, ndetse ngo vuba aha araba yatangiye gushyira hanze ibihangano byabo
Nizzo Kabossi yasigiwe Urban Boyz, ndetse ngo vuba aha araba yatangiye gushyira hanze ibihangano byabo



AMASHUSHO YA HUMBLE G MURI AMERIKA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU