Rimwe na rimwe haba ubwo umusore aba ashaka kuganiriza umukobwa ariko akabura aho ahera nyamara kandi ntibigoye upfa kuba uzi utu tuntu gusa.




Aha hari inzira zagufasha kwigobotora ubwo bwoba ukaba Wabasha gutangira ikiganiro kinogeye amatwi cy’urukundo n’umukobwa watinyaga.



Ntuzasuzugure uburemere bw’akajambo “Bite”ni akajambo gato ariko gafite imbaraga kakaba n’urufunguruzo rukomeye mugutangira ikiganiro.
Shaka ikintu kingenzi mwahurizaho hafi aho hantu muri. Icyo nacyo ni ingenzi kandi cyoroshye gihita gituma akwitaho mugakomezanya ikiganiro mukurije kukantu gato.
Ba umuntu ufite amakuru y’ibyamamare ndetse n’ayimyidagaduro kuburyo buhagije. Ibi bintu abakobwa hafi ya bose barabyishimira kandi bakanabikunda.
Igire nk’umuntu ucyeneye igitekerezo cye n’ inyunganizi ku kintu runaka muri kuvugaho. Aha biba byiza cyane igihe muri kumwe n’inshuti zanyu kandi hakaba hari icyo utari kumvikanaho nazo bityo ukamusaba igitekerezo.
Buri gihe gerageza kuba ufite utuganiro twihariye kandi turyoheye amatwi dusekeje.
Gukora intego(gutega) hagati yanyu ibi bizagufasha guhura kwanyu gukomeza kubaho. Uku gutega bibaho wemeza cg utomboza ko ikintu runaka kimwerekeyeho ari cyo, maze watsindwa ukamugurira icyo kunywa cg akandi kantu gashimishiji.
Gutangiza ikiganiro hamwe n’inshuti zawe kivuga kubyerekeranye n’imirango mungo ariko ukaba wizeye ko izo nshuti zawe zifitanye umubano wahafi nawe. Iyi nzira nayo iba nziza kuko akenshi abantu baba bashaka kwihagararaho iyo haganiriwe ibyerecyeye n’imiryango ndetse n’ibibazo biyirangwamo.
Kugerageza kugira uruhare mu kiganiro cye utanga inyunganizi ndetse ibyo ari kuvugaho ukagira icyo wongeraho.
Kumuha icyo kunywa cg kumugurira akantu ubona acyeneye muri ako kanya. Nyuma y’ibyo byose, ntakabuza umubano uhera aho ukagera aho wifuza ndetse nawe akakwiyumvamo mukabana ubuzira herezo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU