Burya uko umuntu agenda kura agenda ahindura ingeso,imyambarire ndetse n’ibindi byinshi mu buzima bwe gusa n’ubwo ibi byose biba hari ibitajya bihinduka cyane cyane ibyerekeye umubano.

Image result for happier couple



Ibi ni ibintu ugomba gukorera umukunzi imyaka yaba afite iyo ariyo yose.

1.Umukunzi wawe agukeneyeho icyubahiro.

Buri mugabo wese aba ashaka kubahwa  guhera ku myaka 16 y’amavuko, buri mugabo wese aba akeneneye guhabwa icyubahiro n’umugore we mu buzima bwe bwose. kubahwa rero ni ikintu cy’ibanze buri mugabo aba akeneye ku mugore we.

2.Gushimirwa.

Abagabo bakunda abagore babashimira mu buzima bwabo, kuko ntabwo baba bashaka ko ingufu baba batakaje bakora igikorwa runaka zipfa ubusa ntawe uzitayeho ngo azihe agaciro,abagabo bakunda ko buri kimwe bakoze cyahabwa agaciro kandi bakagishimirwa.

3.Gushigikirwa.

Burya umuntu mukundana ubona akora uko ashoboye kose ngo arebe ko umubano wanyu wajya ukure uzamushyigikire kuko nawe azaba yaguhaye ibimenyetso by’uko ashaka ko umubano wanyu ujya mbere,Buri mugabo wese akunda cyane kuba ari kumwe n’umugore umwunganira aho agize imbaraga nke.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU