Muri ibi bihe turimo, gushaka umugeni ugakora ubukwe ntibigisaba ibintu birebire, ahenshi usanga byahinduye isura, haba guhura ukamenyana n’uwo wifuza ko mwazarushingana, kuko hari uburyo bwinshi bwagufasha kugeza naho mufashe umwanzuro wo gukora ubukwe, ndetse bamwe bakaba banawugeraho batarahura na rimwe.

Ibibazo 10 wakangombye kwibaza mbere yo gushaka uwo mwubakana urugo



Akenshi abasore baba bibaza ukuntu bazashinga urugo, uwo bazarushingana,uko byagenda bamaze gushaka umugore n’ibindi.

Ni muri urwo rwego twashatse kurebera hamwe bimwe mu bibazo umusore yagombye kwibaza mbere yo gushaka umugore, cyangwa umugore ashaka umugabo, kugira ngo uzabashe kubana neza no kurambana.

  1. Uko uzafata umukunzi wawe mu gihe yarakaye?

Ni byiza kumenya uko umukunzi wawe arakara mbere y’uko mubana kuko bizagufasha kumenya uko umutwara mu gihe yarakaye kugira ngo uzirinde ibyateza ikibazo mu rugo.

  1. Ibintu by’ingenzi mukeneye mu rugo?

Ni ngombwa kumenya ibyo mukeneye igihe mubana kuko hari ubwo umwe mu bashakanye ashobora kuba ashaka ibintu byinshi kandi atari ngombwa, cyangwa se ashaka nko kubyara nyamara undi atarabishaka.

  1. Uracyari inshuti n’abo mwahoze mukundana?

Niba warashatse umugore cyangwa umugabo uba ugomba kumenya uko witwara cyane cyane kubo mwari inshuti ku buryo bitabangamira uwo mwashakanye kuko hari ubwo biba bishobora kubasenyera.

  1. Imyemerere yawe ni iyihe ?

Nuramuka ushatse umugore cyangwa umugabo ugomba kumenya ukwizera kwe, ukamenya aho gutandukaniye n’ukwawe niba mudahuje, kuko hari igihe bishobora kugongana mukaba mwabigiranaho ikibazo, bikaba byashobora gutera ubwumvikane bucye mu rugo ndetse mukaba mwanatandukana kubera iyo mpamvu.

  1. Kwihanganira uwo mubana kugeza mutandukanyijwe n’urupfu?

Ikintu cya mbere ugomba kumenya ni uko iyo ushatse umugabo cyangwa umugore aba ari uwo muzabana akaramata atari uje ngo muzatandukane mu gihe runaka, ukamenya ko  ibibazo byose bikomeye uzahura nabyo muzabishakira umuti kandi ko ugomba kubyihanaganira kugirango mushobore kubana neza kandi burundu.



6. Ni ibiki bigutwara amafaranga?

Kumenya ibintu bigutwara amafaranga bituma ubasha kumenya aho uhagaze n’uo wakwitwara, uko ukoresha amafaranga ntibiteze ikibazo cy’ubukene mu rugo

7. Imibonano mpuzabitsina uyiha agaciro kangana iki?

Imibonano mpuzabitsina ni ikintu gikomeye mu mibanire y’abashakanye, mu kubaka urugo. Mu gihe uyihaye agaciro katayikwiye bishobora kubasenyera, bikaba byabaviramo  gatandukana.

8. Ese ni byiza kureba filimi z’urukozasoni?

Wowe n’uwo mwashakanye mugomba kumenya ibyiza n’ibibi bya filimi z’urukozasoni mukamenya uko mwitwara, mugahitamo kuzireba cyangwa kutazireba bitewe nuko mubyiyumvano, inyungu n’ingaruka byagira mu mubano wanyu.

9. Ibikubangamira bikanabangamira umukunzi wawe?

Kumenya utuntu duto duto ushobora gukora tukabangamira umukunzi wawe, cyangwa se utwo yakora tukakubangamira twananiranye kutureka ku buryo bibafasha kwihanganirana.

  1. Mwifuza kugera kuki mu myaka nka 10 iri imbere?

Kwiha intego z’ibyo mushaka kugeraho mu mubano wanyu kandi mu gihe runaka, bifasha mukuzamura iterambere ry’urugo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU