Muriyi si abantu ntibajya bakora ibintu kimwe,gusa hari abakora ibintu byabo mu buryo burimo ubwenge kurusha abandi tubafata nk’abanyabwenge cyangwa se abahanga ku buryo baba bafatwa nk’icyitegererezo ku bandi.



Ese ni iki kigaragaza umuntu w’umuhanga?abenshi bibaza nibaari uburyo umuntu afata vuba mu mutwe cyngwa se n’uburyo umuntu aba azi ibintu byinshi. Ubuhanga n’ubwenge ni ibintu bibiri bitandukanye.Ubwenge ni ukumenya  neza ibintu biriho hanyuma ubuhanga bukaba kumenya gusobanura no kuvangura ibintu ukamenya n’icyo bimaze

Dore Ibintu 10 Abantu b’abahanga bakora:

1. Ntibihutira gushakisha amafaranga cyane ahubwo bahera kuyo bafite bakayabyaza umusaruro: barabanza bakamenya amafaranga bafite ndetse n’ayo bakeneye hanyuma bagahera kubyo bafite  bagakora igikorwa cyunguka uko cyaba kingana kose ariko cyunguka ndetse ntibapfusha amafaranga yabo ubusa ahubwo icyo bakora cyose baba bakibariye.

2. Ntago bagendera ku bandi: ntacyo bitwaye kugira inshuti ndetse nabo muganira ariko iyo wigana cyane kurusha uko wowe wahanga udushya ntago utera imbere uhora ugendera mu birenge by’abandi.

3. Ntago bahunga inshingano: abantu b’abahanga bakunda gufata inshingano zitandukanye ariko nanone bashoboye gukora ntibivuze ko batagira umwanya wo kuganira no guseka hamwe n’inshuti ariko bamenya ikintu n’igihe cyacyo.

4. Bafata gutsindwa nk’amahirwe yogukosora aho batsinzwe: abantu b’abahanga iyo batsinzwe ntibacika intege ahubwo bahera aho bagakosora aho batsindiwe bikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo ndetse bagakora inshuro ebyiri ngo ntibazongere gutsindwa ukundi.

5. Ntibatinda mu makosa yabo yahise: mu gihe usanga abantu benshi bakunda guhorana ipfunwe baterwa n’agahinda k’ibibi bakoze cyangwa se amakosa yabo bakoze kera, abahanga bemera ko byahise bagakuramo isomo ariko ntibibuza gutera imbere



6. Ntibizera amahirwe: abantu b’abahanga ntago bajya bagira imvuga ngo ningira amahirwe cyangwa andi magambo yo kutiyizera ahubwo usanga bifitiye ikizere ko ibyo bazakora byose bizagenda neza ku bw’imbaraga bashyizemo kandi bitanakunze bakazatsinda ubutaha ariko nanone bizera Imana.

7. Ntibacana intege: bene aba bantu b’abahanga uzatungurwa n’uko akantu kose babonamo inyungu cyangwa se kabyara igitekerezo cyiza batagasuzugura ngo bacane intege ahubwo bakigaho ndetse bakakabyazamo inyungu ni ukuvuga ngo batekereza kugitekerezo cyose ndetse bakakibyaza umusaruro.

8. Ntibareka ibitekerezo byabo kuko abandi bantu babaciye intege: ni ukuvuga ko abantu b’abahanga bagisha inama mu buryo butandukanye, hirya no hino ariko iyo igitekerezo cyabo kitemewe ntibisobanuye ko bahita bakireka ako kanya ahubwo barakibika bakazagikoresha nyuma igihe kigeze ndetse bakakibyaza umusaruro.

9. Ntago biyemera ngo barenze urugero: muyandi magambo abantu b’abahanga ntago bagerageza kwigira Imana , baba bazi ko bashoboye ndetse bakanakora byisnhi bihambaye ariko ntago bagerageza kwigira Imana mu bantu runaka, ngo bagaragaze ko barenze ahubwo bararareka ibikorwa byabo bikavuga kurussha uko bakoresha amagambo.

10. Ntago bakurura abanzi: mugihe usanga abantu bakomeye akenshi bagira abanzi benshi abantu b’abahanga bakora uko bishoboka bakirinda kwiteza abanzi, nubwo ntawubura umwanzi ariko abo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU