Abakundana by’umwihariko abakiri bato: abahungu n’abakobwa hari ibintu abakundana banga urunuka cyane muriyi minsi ku buryo kubyumva bishobora gutuma muca ukubiri ntazongere kukwizera.

Ibintu 6 abakundana banga urunuka mu rukundo muriyi minsi


Urubyiruko rwinshi muriyi minsi usanga ruri gukunda ibintu bibashimisha cyane batitaye ku ngaruka bizabagiraho ku buryo usanga baba batakitaye ku nama bagirwa n’abaruta,inshuti,ababyeyi ndetse n’ibyo bigishwa mu matorero basengeramo. Niba uri urubyiruko nawe ukaba ukunda cyane bimwe muribi bintu ngiye kukubwira wicare ubitekerezeho neza ubundi uhitemo ikikubereye,kandi utekereze kuri ejo hazaza hawe.

Dore bimwe mu bintu urubyiruko rwanga urunuka muriyi minsi.

  1. Urukundo rutarangwamo igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina,impano zirimo imyenda,biju,imodoka n’ibindi.

  2. Niba unkunda reka turyamane,niba utabyemeye hari abandi banshaka, muriyi minsi iyo ukundana n’umuhungu cyangwa umukobwa ntiwemera ko muryamana nta kabuza ahita ajya kwishakira ababishoboye.


  1. Kubwira umuhungu cyangwa umukobwa ngo mwihangane ntimukore imibonano mpuzabitsina kugeza igihe mukoze ubukwe mushinge umuryango mu buryo bwemewe n’idini na Leta.

  2. Gusaba umuhungu cyangwa umukobwa muriyi minsi ngo mukore urukundo rutarangwamo kuryamana ni ikintu kigoye kandi cyangwa urunuka.

  3. Kubwira umukobwa ngo akunde umuhungu atamwaka amafaranga ngo amugurire ikarita yo guhamagara n’ibindi.

  4. Gusaba ingimbi cyangwa umwangavu w’iyi minsi kurinda ubusugi bwe cyangwa ubumanzi bwe kandi abandi atari zo ni ibintu ubwira urubyiruko muriyi minsi ntibabyumve na gato.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU