Cocaine ni kimwe mu biyobyabwenge bikunzwe cyane ku isi, ndetse bihitana benshi nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Cocaine yavumbuwe mu mababi y’igiti cya Erythroxylon Coca kiboneka mu misozi ya Andes iherereye mu majyepfo ya America (South America).

Igiti cyivamo Cocaine
Igiti cyivamo Cocaine



Abaturage batuye mu misozi ya Andes ari naho haboneka iki gihingwa bahamya ko ngo iyi ari impano ihambaye bahawe n’Imana kuko ngo yatumye baba abatunzi b’akataraboneka.

Uko abantu barushaho kugenda bakoresha Cocaine, ni nako irushaho kugenda ibica cyangwa se ikabagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo harimo nk’indwara y’umutima, Gucikagurika kw’amazuru n’ibindi byinshi.

Mu nkuru Touchrwanda yabateguriye, urabasha kwirebera bimwe mu bintu bidasanzwe wamenya kuri Cocaine.

Buri munsi, abantu bangana n’ibihumbi bibiri n’amagana atanu(2,500) muri Amerika bagerageza kunywa kuri Cocaine ku nshuro yabo ya mbere.

Mu bantu bangana na miliyoni 200 banywa ibiyobyabwenge ku isi, umubare ungana na miliyoni 21 nibo banywa Cocaine.

Cocaine yagize imbata benshi
Cocaine yagize imbata benshi

Umunyagitugu Adolphe Hitler nawe ngo yari yarabaye Imbata ya Cocaine, abahanga banavuga ko ngo arizo zatumye afata umwanzuro wo kwiyahura.



Umuntu wabaye imbata ya Cocaine, aba ameze nk’umuntu waguye mu Nyanja y’urukundo kuko ngo kugira ngo abashe kubyivanamo cyangwa se abireke burundu biramugora cyane.

Abacuruzi bakomeye ba Cocaine binjiza amafaranga menshi cyane kurusha abashoramari b’inganda zikomeye nka Microsoft, MacDonald n’izindi nyinshi.

Image result for cocaine seller got a lot of money

Umubare w’abantu benshi bapfa ku isi bishwe n’ibiyobyabwenge, Cocaine niyo iba yabigizemo uruhare runini.

Cocaine ngo bayikoresha mu kinya, umuganga witwa Karl Koller wo muri Austria niwe wa mbere wagerageje ubu bushakashatsi, aho yafashe imiti akayishyiramo Cocaine maze akayishyira mu rushinge yarangiza akijombagura mu ijisho.

Mu gihugu cya Scotland niho ha mbere haba umubare mwinshi w’abantu bakoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Igarama(Gram) rimwe rya Cocaine y’umwimerere rirahenda cyane kuko ribarirwa mu madorali $150.

Cocaine bajyaga bayikoresha mu kinyobwa cya Coca Cola aho bashyiragamo ama Gram 9, gusa mu mwaka w’I 1903 barayiciye burundu.

Cocaine ishwanyaguza amazuru y’abantu bayinywa, urugero Umukinnyikazi wa filime witwa Danniella Westbrook washanyaguritse amazuru kubera Cocaine.

 2001 ... After rehab in US, a Harley Street surgeon rebuilds her septum using shark cartilage

 Mystery dressing on Danniella's top lip

Cocaine yica amenyo y’umuntu, kuko abayikoresha bagira amacandwe make mu kanwa, ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye ku menyo yabo.




Umubare mwinshi ugirwaho ingaruka na Cocaine ni abagabo, kuko umubiri wabo ubasha gufatwa byoroshye na Cocaine kurusha abagore.

INDI NKURU WASOMA

Ibintu Cocaine zakoreye Daniella Westbrook ni agahomanunwa – AMAFOTO



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU