Umuhanzi Ali Kiba ugomba kuza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party yasabye imbabazi abafana be imbabazi kubera iki gitaramo kizatuma atabakorera ibyo bari bamenyereye.

Igitaramo Ali Kiba afite i Kigali cyatumye asaba imbabazi



Umuhanzi ukunzwe cyane Ali Kiba ugomba kuba ari i Kigali kuwa 01 Mutarama 2018 muri East African Party yamaze gusaba imbabazi abafana be bo mu gihugu cya Tanzaniya kubera ko atazabasha kubakorera igitaramo yari asanzwe abakorera cyitwa Funga Mwaka na King Kiba kubera ko igihe kibera azaba ari i Kigali.

Igitaramo Ali Kiba afite i Kigali cyatumye asaba imbabazi

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Alikiba yavuze ko iki gitaramo kitazabaho muri uyu mwaka w’2017 bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubushobozi buke ariko akabizeza ko mu ntangiriro z’umwaka utaha azabamenyesha uko bazatangira umwaka bityo asaba abafana imbabazi ababwira ko atazabasha gukora igitaramo yise Funga Mwaka na Kiba ahubwo azabasha kwitabira igitaramo cy’i Kigali kiswe East African Party.



EAST AFRICAN PARTY

Mu gitaramo cya East African Party kizaba kuwa 01 Mutarama 2018 kikaba kizabera muri parking ya sitade Amahoro aho Ali Kiba azaba ari kumwe na Sheebah Kalungi ndetse n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU