Imbwa yajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa umuti. Ni umuti yafashe ubwo
yari kumwe na nyirayo kuri pisine muri Canada.

Jean-Francos Houde, yavuze ko imbwa ye yitwa Loretta y’imyaka ibiri,
yatangiye kwitwara nk’umuntu wataye ubwenge nyuma y’uko ivuye kuri pisine
ahitwa Kitsilano Beach.

Ngo ibi byatumye ayijyana kwa muganga mu bitaro
byita ku matungo yo mu rugo byitwa Burrard Animal Hospital.

Houde yavuze ati” Loretta nabonaga itashoboraga guhagarara kandi isa
n’umusinzi. Byatumye nyijyana kwa muganga”.

 Iyi niyo Mbwa yanyoye umuti igasinda



Ibizamini byakozwe, byasanze iyi mbwa yanyoye umuti wica udusimba.
Nyuma yo koroherwa, Loretta yahise isubizwa mu rugo nabwo ikomeza kurwara.

Amanda Gawor, ushinzwe kwita ku nyamaswa, yavuze ko buri cyumweru bakunze
kwakira imbwa zagaragaweho ko zanyoye umuti wica udukoko.

Ibi bikaba bibaye nyuma gato y’indi mbwa yitwa Floffy yapfuye izize gufata
iyi miti yica udusimba. Ni mu gihe nyirayo yari ari kuri pisine yitwa
Third Beach.



Ibitaro bikaba bigira inama abaturage ko bakagombye guhora
bagenzura imyitwarire y’imbwa zabo. Anabasaba kandi, kumenyekanisha ibibaye
ku mbwa zabo igihe babona ko bidasanzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU