Nyuma yo gutsindwa na Kenya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere, umutoza Antoine Hey yatangaje ko nta mukinnyi wabanjemo uza kubanzamo ku mukino wa Zanzibar.

Impinduka mu kibuga ku mukino w'Amavubi na Zanzibar



Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa kabiri wa CECAFA, aho iza gukina na Zanzibar,uwo mukino uraza kuba ari uwa mbere ku ikipe ya Zanzibar.

Mu kiganiro  Antoine Hey yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yoroheje yo kuri uyu wa mbere, yatangaje ko aza guhindura ikipe yose 100%, ugereranije n’abakinnyi bari babanjemo ku mukino wabahuje n’ikipe ya Kenya

Yagize ati;’’Ku mukino wa Zanzibar twafashe gahunda yo guha amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino wa mbere, aho tuza kubanzamo ikipe nshyashya yose, kuko ndi gushaka kugerageza ubundi buryo bwinshi’’

Antoine Hey kandi yatangaje ko kuba baratsinzwe umukino wa mbere, hajemo n’ibibazo by’umunaniro ku bakinnyi ndetse n’uburyo bakiriwe mu buryo bwari bugoye.



Impinduka mu kibuga ku mukino w'Amavubi na Zanzibar

Abakinnyi bazabanzamo:

Nzarora Marcel,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally,Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili.

Umutoza Antoine Hey usanzwe ukinisha abakinnyi batatu inyuma, ashobora gukoresha abakinnyi bane inyuma, ku mukino baza gukina na Zanzibar kuri uyu wa Kabiri ku i saa saba za Kigali, ari zo saa munani za Nairobi, umukino ukabera kuri Kenyatta Stadium iherereye i Machakos



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU