Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize wa 2016-17 ikipe ya Gisagara VolleyBall club yarekuye abakinnyi bamwe izana abandi harimo n’abanyamahanga.



Mu bakinnyi iyi kipe yarekuye harimo Ndamukunda Flavier werekeje mu ikipe ya REG Vc, Kwizera Pierre Marshal nawe werekeje muri REG, umuvandimwe wa Flavier Akumuntu Patrick Kavalo na Mudahemuka William ba barizwaga muri Gisagara Vc nabo berekeje mu ikipe ya UTB Vc.

Ndamukunda Flavier werekeje mu ikipe ya REG
Ndamukunda Flavier werekeje mu ikipe ya REG
 Akumuntu Patrick Kavalo uri kubarizwa muri UTB
Akumuntu Patrick Kavalo uri kubarizwa muri UTB

Umutoza mushya w’ikipe ya Gisagara Volleyball, Nyirimana Fidele, aganira n’itangazamakuru yavuze ko: “ bazanye abakinnyi ba banyamahanga bamaze iminsi bakorera imyitozo i Gisagara ariko bakaba basubiye iwabo aho bazagaruka muri Mutarama umwaka utaha”.



Umutoza mushya w’ikipe ya Gisagara Volleyball, Nyirimana Fidele
Umutoza mushya w’ikipe ya Gisagara Volleyball, Nyirimana Fidele

Avuga ko uretse aba basinyishije hari n’undi mukinnyi ukomoka muri Ghana batarabonera ibyangombwa ariko igihe cyose bazabibonera azahita asinya.

Gisagara abandi bakinnyi yasinyishije ni Dusabimana Vincent na Tuyishimire Eugène bavuye muri University of Kibungo (UNIK); Niyonkuru Yves na Bigirimana Peter, bavuye muri Rwanda Energy Group (REG) na Murangwa Nelson wari warasinye ikipe yo hanze yo muri Tricolorul LMV Ploiesti yo Romania nyuma aza kubura Visa.

Gisagara Volleyball ni yo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize ikaba izahagararira u Rwanda mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona z’ibihugu muri Afurika.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball mu Rwanda izatangira tariki ya 13 Mutarama 2018 umwaka utaha ikazabanzirizwa n’inteko rusange izaterana tariki ya 6 Mutarama 2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU