Umwalimu witwa Anand Bora ahagana mu masaa mbili za mugitondo nibwo bamuhamagaye kuri telephone bamumenyesha yuko hari Ingwe yaguye mu kigega cy’amazi ikaba yananiwe kwivanamo.

Ibi byabereye mu gace ka Maharashtra akaba ari mu burengerazuba bw’Ubuhinde,Bora yahise agera aho iyi ngwe yari iri ahita afata amafotoy’ibyaberaga aho ngaho.Yahageze mu masaa tanu n’igice nuko asanga abashinzwe kurinda ishyamba n’abaturage bo muri aka gace bagerageza gukura iyi ngwe mu mazi kugira ngo atayica.





Bora ni umwalimu gusa akaba anafotora ngo uwo munsi nibwo yafotoye amafoto yihariye, ifoto yambere yafotoye n’iyi ngwe yarebaga hejuru irikureba abarimo kuyirokora.

Imyaka itanu yari ishize Bora agitunze aya mafoto ,iyi foto ikaba yarabaye Iya mbere mu mafoto afotorerwa muri za pariki zo mu Buhinde.

Ingwe yaguye mu kigega cy'amazi inanirwa kwikuramo
Iyi foto igaragaza ingwe irikureba abaturage yafashwe nk’ikimenyetso cy’ubutabazi bakoreraga iyi ngwe.




Abashinzwe ubuzima bw’inyamaswa bakimara kugera aho iyi ngwe yari yaguye mu mazi abaturage bababwiye ko yari imaze amasaha 25 igerageza kwitabara ngo itarohama.

Kuri uwo munsi imvura yari yaguye amazi aba menshi muri uyu mugezi nuko inanirwa koga ngo yivanemo.

Aba baturage barokoye iyi ngwe batangaje ko iyo batabaho iyi ngwe yaribwicwe n’amazi, aba baturage bafashe igitanda bakimanura muri y’ayo mazi nuko bahita biyizamura. Iyi ngwe ikimara kugera hejuru yahise yiruka ihungira mu ishyamba ryari hafi aho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU