Amazina yanjye nitwa ISHIMWE Yvan (26 ans) ntuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Nyagatovu, nkaba ngiye kubagezaho inkuru mpamo y’urukundo rwanjye n’umukobwa witwa ISHEJA Laetitia.


Iyi inkuru mpamo rero uko byatugendekeye, ndibuka hari mu mwaka wa 2012, mukwezi kwa 04, tarikiki 06 mu masaha ya saa 01h30 zo murukerera. Ubwo nari mu kazi kanjye kuri Prince House, naje guhura n’abakobwa benshi ndetse umwe muri bo yari kuri moto batubonye baratwikanga kuko bari batendetse, twaragiye turabahagarika turabafata ariko sinabyitayeho cyane ngo njye kureba ibibaye kuko hagiyeyo bagenzi banjye.

Mugihe kitarambiranjye naje kuhagera aho bafatiwe nsanga ari umukobwa umwe wenyine abandi birukanse, twaramufashe tumushyira mu modoka turagenda icyo gihe ndibuka twari tugiye kabeza ya kanombe, twaragiye mubyukuri uko nagiye mwitegereza sinibutse ko ndi kukazi kuko ubwenge bwanjye bwose bwari kuri we, natangiye kugira impuhwe mubaza aho bari bavuye ziriya saha , nuko ambwira ko bari bavuye mu muhuro w’ubukwe bari gutaha nk’ejo k kuwagatandatu, nakomeje nanone kumubaza impamvu agenda nijoro kandi ari umukobwa ndetse akemera ko babatendeka kuri moto , ntabwo yigeze abona icyo asubiza kuko yari afite ubwoba, natangiye kumukunda kubera ubwiza n’ikimero yari afite ndetse bigaragara ko ari umwana warezwe.

Nakomeje kumubaza byinshi bimwerekeyeho kuko umwanya wari uhari, namubajije iwabo ambwira ko ari i Kanombe, ambwira ko afite mama we kuko papa we yari amaze umwaka yitabye Imana. Naje kumusaba nimero za maman we arazimpa, mubyukuri nahamagaye umukecuru mubwirako umwana we yafashwe kubera kugenda nijoro kandi ari umwana w’umukobwa ndetse bigargara nabi ,umubyeyi yambwiye bimwe umukobwa we yari yambwiye ko bari bagiye mumuhuro.

Numvise ko uwo mukobwa atabeshya, mubyukuri natangiye kumusabira imbabazi kuri bagenzi banjye kuko numvaga nanamukunze ariko nkanga kubigaragaza kubera impamvu zo kwihagararaho.

Mugitondo ubwo twavaga mukazi hari nka 04h30, twaratashye kuko njye nakoraga ntaha Kicukiro, twamugejeje hamwe twari twahuriye ubundi turamureka arataha.

Nk’ejo kuwa Gatandatu hari tariki 06 Mata 2012, naje guhamagara ya nimero ya mama we nitabwa na wa mukobwa , ndamusuhuza arambaza ko ntabamenye ndamwibwira, mubwira ko ari umuntu bari hamwe nimugoroba, arambwira ati ndi mubukwe ninza kuvayo turavugana, kuko njye numvaga ntakwihangana mfite, namusabye ko twahura byibuze nkamusuhuza, muby’amahirwe yarabinyemereye.

Akiva mubukwe yarampamagaye ambwira ko atashye ageze murugo, ntakindi nakoze nahise mfata moto injyana aho bari batuye mubusanza Kicukiro, ntabwo nabashije kugera murugo iwabo namusabye ko twahurira hafi yaho kuko n’amasaha yari ageze kure, yaraje tujya ahantu kuri boutique dufata agafanta, turaganira ndetse nta nubwo twigeze tuvuga ku byari byaraye bibaye, ahubwo twivugiye ibyacu, sinigeze ntinda mumagambo namusabye ko twakundana, mubwirako igihe gito twamaranye yantwaye ibitekerezo ndetse ko namwihebeye, ndibuka yambwiye ko afite ubwoba ariko anyemerera adashidikanya nawe ambwira ko ankuda.

Urukundo rwaratangiye ruraturyohera, namuhamagara akampa mama we kuri telephone tukavugana, aranyishimira akansaba ko nzajya kubasura ariko nanjye nari mfite ubwoba bwo kujya iwabo bwa mbere.

Twabaye muburyohe bw’urukundo kuko twabashaga kuvugana amasaha umunani kumunsi ntawe ukupye undi, najya no kukazi tukavugana kugeza nkavuyeho. Letitia yarankundaga kuko yazaga kundeba aho nabaga Kicukiro nkamuherekeza kuva sonatubes n’amaguru kugera mubusanza tugenda n’amaguru, mubyukuri umwanya watubanaga muto buri umwe akumva atasezera undi.

Igihe cyarageze aza kunsura mu rugo iwacu asangayo mukuru wanjye na mushiki wanjye, baramwishimiye, uretse Letitia kuba yari mwiza yaritondaga kandi ubona ari umukobwa, murugo baramwishimiye nanjye bimpa icyizere cyo kuba yazambera mama w’abana.


Mukwezi kwa gatandatu tariki 23 muri uwo mwaka wa 2012, hari nimugoroba nibwo namuhamagaye kuko tutari twigeze tuvugana, mubaza uko yiriwe ambwira ko mama we yakoze impanuka akaba yacitse akaguru, iyo nkuru kuyumva byarangoye kuko nabuze icyo musubiza mbura nicyo mvuga, mbese nabaye ikiragi, naje kongera kumuhamagara saa 08h00 z’ijoro ndamubaza ibintu wambwiye nibyo? Yanshubije ambwira ko akunda mama we atamwifuriza ibintu nkibyo, ati: “… kandi ntabwo nabura ibyo nkubeshya byageraho mbeshya ko mama yakoze impanuka.”

Naje kubyumva kuko nta yandi manyanga nari muziho, namubajije aho bari ambwira ko amurwaje kwa muganga I Kanombe, ntabwo byankundiye ko najya kumureba uwo mwanya namuhaye isezerano ko nzajyayo nk’ejo bitewe n’imirimo nari nshinzwe.

Bwarakeye njya i Kanombe mubitaro bya gisirikare saa 12h15 nibwo basuraga, njyanye ibintu bisanzwe bigemurwa kwa muganga, mpamagara Laetitia araza aramfata ndagenda twicara ahabigenewe, Letitia yagiye kubwira mama we ko naje kumusura, yapfuye kubyumva gusa abwira abaganga ngo bandeke njyeyo, mu byukuri ibaze umuntu wari wacitse akaguru ari muri comma! Atabasha kumva atabona atarya, ariko bavuze izina ryanjye araryumva asaba ko twahura, umukobwa we yaraje arabimbwira ngira ubwoba ariko naje kwihangana ndagenda kuko bwari ubwa umbere tugiye guhura.

Nkimugera imbere yazanye ikiganza aransuhuza, kuri njye kwihangana byaranze amarira arisuka, namubajije impamvu tutabonanye akiri muzima tukaba tubonanye arwaye, ariko namubajije gutyo nziko ntagisubizo yabona, nahise ntaha.

Uko nabonaga umwanya niko nabasuraga, mbafaha mubyo nari nshoboye. Ariko naje kubwira Alice ko agomba gukura mu mutwe, mubwira ko agiye kuba papa wa barumunabe babiri, akaba mama wabo ndetse akaba uwo ariwe wa nyawe.

Nakomeje kubasura kenshi , kuko n’abakozi twakoranaga twaje kujyanayo ariko havamo umwe ashaka kuduteranya gusa aza kubigeraho, hacamo ukwezi ntabageraho kwa muganga, kuko umukecuru yari amaze koroherwa yitegura gutaha barimo kumushakira imbago, yafashe telephone arampamagara ambaza impamvu ntagarutse ambaza niba urugendo nari natangiye rwo gukora igikorwa cyiza nararushoje, nabuze icyo musubiza, byaje kuba ngombwa nsubira i Kanombe mubitaro, hari mu kweezi kwa 08/2012, mutekerereza uko byagenze ndetse nawe ambwira ko Letitia yamubwiye iby’uko uwo mugenzi wanjye waduteranyije, ibyo yamvuzeho namweretse ukuri aranyumva, arambabarira turasubirana turakundana.

Nyuma umukecuru yaje kuva mubitaro arataha, kuko yari afite akazi akiri muzima yaje kukavaho kuko atari ashoboye, yarampamagaye ambwira uko bimeze, mubaza niba hari aho yajya akahagirira ubuzimabwiza, yambwiye ko afite mama we mu majyepfo ko ntakibazo yahagirira, ndamubaza nti Letitia we azasigara he? Yambwiye ko azasigara kwa Nyirasenge utuye i Kigali, ntabwo nabyakiriye neza kuko sinifuzaga ko yagenda, ariko kubera ntabushobozi nari mfite ngo nabagumisha mu mujyi wa Kigali narabaretse baragenda.


Letitia yarasigaye aguma ashaka ibiraka hamwe, akageragezwa by’iki gihe ngo nabanze aryamane n’aba boss, akaza akabimbwira, mubushobozi buke nari mfite nabashaka kumuha ayo kugura utwenda, amavuta n’utundi abakobwa bakenera. Yaje kuva kwa nyirasenge kuko bari basigaye bamureba nabi ngo arya atinjiza aza kubimbwira nkumva ntacyo yari umukunzi wanjye, naje kumusaba ko yakwisangira mama we n’abandi bana mu cyaro arambwira ngo reka agerageze. Yaje gukora akazi ntigeze nishimira ko mukabari ariko naho ntiyigeze ahatinda kubera igeragezwa.

Letitia yambereye urukundo rwa mbere, niwe mukobwa nigiyeho gukunda, niwe mukobwa namenyeyeho uko ubuzima bumera, ni nawe mukobwa numvise ko twazafatanya kurema ahazaza heza kuko ahashize ntacyo twari kuhahinduraho, icyo nasabye imana nuko amarira naririye imbere ya mama we atazapfa ubusa, gusa nubwo biba bitoroshye kubera ubushobozi, Alice niwe mukobwa nahaye urukundo rwanjye, kuri njye ni inshuti indutira amagana, ndamukunda nawe arabizi.

Mama we ubu yarakize ariko abana n’ubumuga bwo kuba adafite akaguru ariko yariyakiriye kandi ubona ari ntacyo bimutwaye. Namusezeranije ko nzamubera umukwe kandi mubwirako Imana nimfasha nzamwereka ibirori kuko nakunze umwana we.

Nyuma y’urukundo twakundanye, nyuma yibyiza n’ibibi twaciyemo byabaye ngombwa ko dutandukana kumpamvu zitanturutseho ndetse ntabashije no kwihanganira, kuko uwo nitaga uwanjye yaje guhinduka ku buryo byantunguye kwiyumvisha ko ari Letitia nari nsanzwe nzi. Kuba naramukunze byangizeho ingaruka kuburyo ntashobora gukundana n’umukobwa igihe kirenze ukwezi, kubera ubugome yankoreye, kuba Letitia yaranciye inyuma akaza no gutwita inda ni ikintu cyatumye mba stress cyane nibaza impamvu yagiye ahandi ansize, nkongera nkibaza niba hari icyo yamburanye cyatumye abikora, nshengurwa umutima nuko twataye umwanya w’ubusa akaba ari n’ideni cg umwenda twishyuzwa n’ababyeyi bacu batubaza aho urukundo rwacu rwarengeye.

Kugeza ubu sindabwira mu rugo ko umukobwa nakundaga atwite kandi nawe ntabwo arabibwira iwabo ko atwite, ko n’inda atwite atari iyanjye, gusa natunguwe n’uburyo agishaka ko dukundana kandi kuri njye nitwaye nkaho ntarakunda narimwe kuko byangoye kubyakira ariko aguma anagaragariza ko anyitayeho ndetse akamfuhira, ariko njye namubwije ukuri ko namwikuyemo ndetse dushaka no kubwirana nabi ariko nshisha make arangije arambwira ngo azampemukira, nibaza ikintu yampemukiraho kirenze icyo yankoreye kiranyobera, nyuma nibwo yifashe ahimba story ivuga ko nshaka umukunzi arangije ayipostinga hariho n’ifoto yanjye ku gitangazamakuru kuko yari azi e-mail zanjye zose na password, gusa natunguwe no kwisanga mu itangazamakuru, mubyukuri sinzi ko urwo ari urukundo, njye mbona harimo n’ubugome, ariko kugeza ubu byarahagaze kuko tumaze igihe tutari kumwe.


Inama wakura muri iyi nkuru y’ukuri:

  • Nshuti muhungu nawe mukobwa niba ukunze umuntu menya ko ari byose kuri wowe, ko icyo yakenera ntahandi yakivana atari kuri wowe, ndetse ubaye utanagifite wamugira inama y’uburyo yakibona, cyaba ari ntacyo ukamwihanganisha ukamubwira ko Imana izakimuha.
  •  Mu rukundo gerageza kugabanya kwifuza ibirenze , kuko icyo udafite ntuzumveko mugenzi wawe agifite, mwihanganire umusabe icyo afite.
  • Nshuti zirikana urukundo rubaye rugurwa Imana yaruduhaye kubuntu iyo iza kuruduha kukiguzi ntitwari kubona icyo dutanga
  • Muhungu menya ko umukobwa ukunda agukeneyeho byinshi kandi ko akeneye ko umwitaho birenze uko yitabwaho n’ababyeyi be.
  • Mukobwa niba nawe ukunda umuhungu wimwigirizaho nkana wumveko ibyo wabuze iwaanyu byose yabibona (yabiguha ariko ubigizemo uruhare ndetse umweretse ko umwitayeho)
  • Muntu ukunda tandukanya urukundo n’ibindi bikorwa tujyamo bya buri munsi , kuko urukundo rurihariye cyane ko rwo ubwarwo rudakenera ibisigo cg imivugo.
  • Kunda uwo ushaka ndetse umutima wawe wifuza, uzaba mama cg papa w’abana bawe kuko bikunda kubaho kwicuza hagati yabashakanye badakundana mbese barahuye mumikino, bivuze ngo urukundo rwanyu murugire serious.
  • Nezezwa nuko uwo ukunda yishimye kandi ibyo byishimo abikura kuri wowe mbese umubere isoko y’ibyishimo. 
  • Terwa ishema nuko uwo ukunda aruta abandi ndetse wishimire ko watoranyije neza.
  • Niba umukunda witinya kumugaragariza inshuti zawe muruhamwe, kuko kumwerekana henshi no kuri benshi bituma agukunda birushijeko kuko ahita yiyumvisha ko utamuca inyuma .

Iyi inkuru mpamo uko irambuye ni ibintu byamabayeho, nkaba ntifuza ko hari undi byazabaho, byashoboka ko abenshi bibabaho ariko kuba open cg se gufungura umutima ukavuga ibyakubayeho bishobora bake, gusa birafasha kuko umutima uraruhuka ndetse ukagirwa inama. Niyo mpamvu mpisemo gushyira hanze ubuzima bwanjye kuko nagize byinshi byamababaje ntifuzako bizongera kubaho, kandi nkaba ntawe nakwifuriza ko bimubaho.
Ndabakunda nshuti zanjye. Murakoze.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU