Niyonshuti Ange Tricia yabwiye amagambo ahebuje umugabo we Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine (4) bubuje babana nk’umugabo n’umugore.

Tom Close n'umugore bamaranye imyaka ine babana nk'umugore n'umugabo
Tom Close n’umugore bamaranye imyaka ine babana nk’umugore n’umugabo




Tariki ya 30 Ugushyingo 2013 nibwo Tom Close na Ange Tricia bashyingiranwe imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo, ibi birori bikaba byaritabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye higanjemo n’ibyamamare bikomeye.

Tom Close yakoze ubukwe n'umugore mu myaka wa 2013
Tom Close yakoze ubukwe n’umugore mu myaka wa 2013
Tom Close na Tricia basezerana mu rusengero
Tom Close na Tricia basezerana mu rusengero

Tom Close na Tricia basezerana mu rusengero

Iyi niyo modoka bagiyemo
Iyi niyo modoka bagiyemo

Tom Close na Tricia basezerana mu rusengero




Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine(4) bamaze babana, Tricia yabwiye amagambo ahebuje umugabo we Tom Close, amushimira kuba yaramubereye intangarugero, ndetse anashimangira ko amukunda by’akataraboneka.

Tricia abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Nshuti Tom,Imyaka Ine Irashize, Tubana Munzu, Imyaka Umunani Twiyemeje Gukundana, Nibyo Koko ubuzima ni bwiza ariko Mpamya Cyane ko buryoha kurushaho iyo Ufite Umuntu mukundana. Burya Nabayeho kera Nkubona Nk’Igitangaza kuko Inzozi zo hari abarota bakanazikabya. Mw’Isi ibintu, birahinduka arko ntacyasiba ko Kukugira Byambereye Igitangaza, Warakoze Kunkunda, Warakoze Kunkundira Abanjye .Warakoze kuba Igitangaza Mu Mico no mu myifatire, Uri Mugali. Imana ijye ikundindira Amanywa n’Ijoro, Ndagukunda Cyane Papa Ella na Elan
Ndagukunda Cyane Mutware mwiza, @tomclose TRICIA.”

Urugo rwa Tom Close ni rumwe mu ngo z’ibyamamare zikundana urudasanzwe ndetse bakaba batanasiba kubigaragaza, muri iyi myaka ine bamaranye bamaze kubyarana abana babiri aribo Ellan Close na Ella Close.



Tom Close na Tricia babyaranye abana babiri
Tom Close na Tricia babyaranye abana babiri

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU