Umuhanzi Humble Jizzo wo mu Itsinda rya Urban Boyz kuri ubu akaba abarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yajyanye n’umugore aho bagiye kwibaruka imfura yabo ndetse Humble Jizzo akaba yaragiye kwiyereka umuryango w’umugore we.



Kuwa 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble jizzo n’umugore we  berekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwitegura kubyara imfura yabo ahagana muri Gashyantare, ndetse no guhura n’umuryango w’umukobwa.

Humble Jizzo abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga akaba adasiba kwereka abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba Urban Boyz ubuzima abayemo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agenda ashyiraho amafoto atandukanye.

Humble Jizzo n’umugore we Amy Blauman bagaragaza ibihe byiza babanyemo muri Amerika



Humble Jizzo ari kumwe n’umuryango w’umugore we
Humble Jizzo ari kumwe na se wa Amy Blauman umugore we
Humble Jizzo arikumwe na Nyina Ubyara Amy Blauman umugore we

Nubwo Humble Jizzo ari muri Amerika ariko bikaba bitarahagaritse ibikorwa bya Urban Boyz aho ibikorwa byayo biri gukorwa na Nizzo ndetse uyu munsi kuwa 22 ukuboza bakaba bari bushyire hanze amashusho y’indirimbo yabo yitwa Mfumbata.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU