Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017, Elcy Ishimwe yasabwe aranakobwa n’umusore bitegura kurushingana witwa Fahad Mukunzi.

Fahad Mukunzi yasabye, anakwa Ishimwe Elcy
Fahad Mukunzi yasabye, anakwa Ishimwe Elcy




Ahagana mu mwaka wa 2015 nibwo amakuru yagiye akwirakwira hirya no hino bavuga ko ngo Elcy na King James bari mu munyenga w’urukundo ndetse ngo bashobora no kuzakora ubukwe mu minsi ya vuba, gusa ba nyiri ubwite bo birinze kugira icyo babivugaho, rimwe na rimwe bakabihakana bivuye inyuma.

Fahad yatanze inkwano mu muryango wa Elcy mu birori byabereye ahitwa Rebero/Pesage Resort Inn Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Elcy Ishimwe yahawe inkwano n'umukunzi we Fahad
Elcy Ishimwe yahawe inkwano n’umukunzi we Fahad



Elcy aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower
Elcy aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower

Biteganyijwe ko tariki ya 17 Ukuboza 2017 hazabaho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Kigali English Church ruherereye I Kibagabaga.

Invitation y'ubukwe bwa Elcy na Fahad yagiye ahagaragara

Tubibutse ko Tariki ya 14 Nzeli 2017 aribwo Elcy Ishimwe yambitswe impeta Fahad Mukunzi, bemeranya ko azamubera umugore w’ibihe byose, undi nawe ashimangira ko azamukundwakaza.

Elcy yatangaje ko yambitswe impeta



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU