Umuraperi Jabiro Pacifique wamamaye mu muziki ku izina rya Jay Pac yagarutse mu Rwanda muri gahunda z’umuziki nyuma y’igihe kinini ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA).




Jay Pac n’umusore w’umunyarwanda utuye Atlanta ho muri USA, akaba akora injyana ya Hip Hop, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Tutaranywa, Set The Mood n’izindi nyinshi! Si ibyo gusa kandi kuko uyu musore ni umwe mu bahanzi bagize Label yitwa The Creative Genius.

Umuraperi Jabiro Pacifique wamamaye mu muziki ku izina rya Jay Pac
Umuraperi Jabiro Pacifique wamamaye mu muziki ku izina rya Jay Pac

Mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Touchrwanda, Pac yavuze ko yaje mu mujyi wa Kigali muri gahunda zinyuranye ziganjemo n’izu muziki, akaba ateganya gukorana n’abahanzi nyarwanda benshi mu rwego rwo kurushaho guteza imbere muzika ye.




Jay Pac yabwiye Touchrwanda ko ateganya no gukora ibitaramo binyuranye mu rwego rwo kurushaho kumurikira abanyarwanda impano ye, no kuzamura injyana ya Hip Hop.

Jay Pac asanzwe akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Jay Pac asanzwe akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Jay Pac yaje mu Rwanda muri Gahunda zinyuranye ziganjemo iza Muzika
Jay Pac yaje mu Rwanda muri Gahunda zinyuranye ziganjemo iza Muzika




Kanda hano urebe zimwe mu ndirimbo za Jay Pac

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU