Umunyamakuru ufite izina rikomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda, Jean Lambert Gatare yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya witwa Nikuze Odette kuri uyu kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2017.

Ubu bukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ari naho Odette avuka, nyuma y’uyu muhango bahise bajya gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya St Michel.

Jean Lambert Gatare na Nikuze Odette bakoze ubukwe
Jean Lambert Gatare na Nikuze Odette bakoze ubukwe



Nyuma yo gusezerana na Nikuze Odette, abatumiwe bahise bajya kwakirirwa mu busitani bwa Rugende ahazwi nka Rugende Park.



Tubibutse ko Gatare na Odette baherutse gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Kicukiro ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Gatare ashyingiwe nyuma y’umwaka apfushije umugore we wa mbere wari umaze igihe kinini arwaye. Umugore we yabanje kuvurizwa mu Mujyi wa Nairobi nyuma ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru ari naho yaguye ku itariki ya 1 Ukwakira 2016.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU