Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Jesse Lingard ari kuvugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma y’uko umukunzi we Jena Frumes ashyize hanze amafoto ye yerekana ubwambure bwe.

Umukunzi wa rutahizamu wa Manchester yifotoje yambaye ubusa



Ubwo uyu mukinnyi Jesse Lingard yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, Jena Frumes yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa amwifuriza isabukuru nziza,  ku buryo yahise anerekana ifoto ye kuri instagram bari kumwe.

Umukunzi wa rutahizamu wa Manchester yifotoje yambaye ubusaUyu mukobwa Jena, kuri ubu ukurikirwa n’abarenga miliyoni 2 kuri Instagram, yatunguye benshi mu bakunzi b’uyu musore Jesse dore ko umubano wabo bari barawugize ibanga rikomeye.

Umukunzi wa rutahizamu wa Manchester yifotoje yambaye ubusa



Lingaard uri mu bihe byiza nyuma yo kwigaragaza ku mukino ikipe ye ya Manchester United yatsinzemo Arsenal 3-1 aho kubwe yashoboye kwinjiza ibitego 2, nyuma agahita agirirwa icyizere n’umutoza Jose Mourinho agahabwa umwanya ubanza mu kibuga.

Umukunzi wa rutahizamu wa Manchester yifotoje yambaye ubusa

Nubwo bashoboye guhisha iby’urukundo rwabo, biravugwa ko aba bombi bamaze umwaka bakundana nyuma y’aho bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo ikipe ya Manchester United yahakiniraga imikino yo mu myiteguro ya shampiyona ya Premier League.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU