Justin Bieber kuri ubu wasubiranye na Selena Gomez urukundo rwaba bombi bwashyize mukaga ubuzima bw’umubyeyi wa Selena Gomez nyuma yo kumva ko umukobwa we yasubiranye na Justin Bieber.



Nyina wa Selena Gomez yajyanywe mu bitaro mu buryo butunguranye nyuma yo kubwirwa inkuru y’uko umukobwa we yasubiranye na Justin Bieber bahoze bakundana ndetse ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye nyuma y’aho Gomez atandukanye na The Weeknd bari bahararanye.

Selena Gomez n’umubyeyi we Mandy Teefey

TMZ dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyina wa Selena Gomez witwa Mandy Teefey amaze iminsi mu bitaro nyuma y’aho inzego zishinzwe umutekano zagendereye hotel yo mu Mujyi wa Los Angeles yari acumbitsemo zigasanga afite ikibazo cy’ihungabana bituma hafatwa icyemezo cyo kumujyana mu bitaro ngo akurikiranwe n’abaganga.Mu makuru yatanzwe n’inshuti za hafi za Selena Gomez yemeza ko ngo Teefey yagiranye ikiganiro n’uyu mukobwa we ku munsi yiyungiyeho na Bieber, maze ngo ntiyashimishwa n’inkuru yamubwiye ko amaze iminsi ajyana na Justin Bieber ku mujyanama mu bijyanye n’urukundo kugira ngo babashe gusubirana.



Justin Bieber yashyize mu kaga gakomeye nyirabukwe bitewe n’urukundo akunda Selena Gomez.

Justin Bieber wongeye gukundana na Gomez asanzwe yangwa urunuka n’abo mu muryango wo kwa Gomez. Amakuru avuga ko uru rwango abo mu muryango wa Gomez bafitiye Bieber ngo rwakuruwe no kuba Justin Bieber atarigeze amufata neza nk’umukunzi we, ahubwo agatahurwaho amafuti menshi arimo no kwiyandarika mu bandi bakobwa biri mu byo bavuga ko bitesha umuryango wabo agaciro ku buryo nta ruvugiro awufitemo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU