Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Olivier Karekezi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Miroplast yatangaje abakinnyi yumva yifuza kongera muri Rayon Sports kugira ngo azabashe kwitwara neza mu marushanwa nyafurika.



Karekezi Olivier umutoza w’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’umukino wabahuje na Miroplast ukarangira amakipe yombi anganya 1 kuri 1 yatangaje abakinnyi yifuza kongera muri Rayon Sports kugira ngo azabashe kwitwara neza mu mikino nyafurika Rayon Sports igomba kwitabira.

Nkuko Olivier Karekezi yabitangarije itangazamakuru ubwo yaramaze kunganya na Miroplast yatangaje ko yifuza kongera abakinnyi batandukanye muri Rayon Sports aho hari umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Zambia n’abandi babiri bakomoka mu gihugu cya Congo gusa agomba kubanza kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakareba uburyo aba bakinnyi bakongerwa mu ikipe ya Rayon Sports.



Ismailla Diarra n’umwe muri ba rutahizamu bitezweho byinshi muri Rayon Sports

Karekezi Olivier abajijwe imyanya aba bakinnyi bakinaho yatangaje ko harimo umwe ukina inyuma ndetse n’undi ukina hagati ndetse na Rutahizamu aba bakinnyi Rayon Sports nimara kubasinyisha hagomba no kwiyongera rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cya Mali Ismailla Diarra ugomba kubona ibyangombwa kuri 05 Mutarama 2018.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU