Umuraperi Khalfan wigaragaje cyane  mu gitaramo cya Riderman yise “Uburyohe” cyaraye kibereye kuri Petit Stade i Remere yatabaye umuhanzi ubwo yarari ku rubyiniro abafana batangiye kumurambirwa.



Khalfan umwe mu baraperi bakomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri muzika nyarwanda ndetse akaba yagaragaje uburyo ashyigikiwe n’abakunzi ba muzika nyarwanda ubwo yarari mu gitaramo cya Riderman yise “Uburyohe”  dore ko yageze ku rubyiniro abari bitabiriye iki gitaramo bose bakamwereka urukundo rudasanzwe ibi byaje gutuma Marina amwitabaza ubwo abafana bari bamaze kumurambirwa batangiye kumuvugiriza induru.

Marina wageze ku rubyiniro akaririmba indirimbo ze zitandukanye ndetse akagerageza no kuzibyina afatanyije n’ababyinnyi bamufashaga ku rubyiniro uyu muhanzikazi nubwo yagaragaje imbyino zagiye zishimirwa n’abitabiriye iki gitaramo gusa ntibyatinze kuko yatangiye kuvugirizwa induru bagaragaza ko bamurambiwe agahitamo kwifashisha Khalfan mu ndirimbo bakoranye yitwa Love kuko we byagaragaraga ko afite abakunzi benshi cyane maze abafana bagaragariza Khalfan ibyishimo bidasanzwe.



Mu bahanzi bigaragaje cyane muri iki gitaramo hakaba hagaragayemo umuhanzi Khalfan,P Fla,Jay C,King James ndetse na Riderman aho byagaragaye ko abitabiriye iki gitaramo bari abakunzi b’injyana ya Hip Hop.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU