Umunyarwenya akaba n’umukinnyi w’ama Film, Clapton Kibonke agiye gufatanya na Mutoni Assia, Ngabo Leo(Njuga) hamwe na 5000 mu gitaramo cyo kwishimana n’abana muri iyi minsi mikuru yo kwizihiza Noheli n’umwaka mushya wa 2018.

Assia, Njuga na Kibonke Clapton bagiye gukora igitaramo cyo kwishimana n'abana mu minsi ya Noheli
Assia, Njuga na Kibonke Clapton bagiye gukora igitaramo cyo kwishimana n’abana mu minsi ya Noheli
Iri serukiramico ryo kwishimana n’abana rizabera Kicukiro ahazwi nka Mutesi Kids Park, kuva kuwa 22 Ukuboza 2017 kugeza tariki ya 24 Ukuboza 2017(Ari nawo munsi nyamukuru bazasorezaho).

Clapton Kibonke azaseruka mu ishusho ya Le Pere Noel
Clapton Kibonke azaseruka mu ishusho ya Le Pere Noel

Clapton Kibonke ukunzwe n’abana bato agiye gufatanya n’abakinnyi ba Film barimo Njuga, Mutoni Assia, na 5000 bose bazaseruka mu ishusho ya Le Pere Noel.

Assia Mutoni yavuze ko yiteguye gukora ibintu byinshi bizafasha abana
Assia Mutoni yavuze ko yiteguye gukora ibintu byinshi bizafasha abana
Njuga yatangaje ko afite ubushobozi bwo gushimisha abana bose bari munsi y'imyaka 18
Njuga yatangaje ko afite ubushobozi bwo gushimisha abana bose bari munsi y’imyaka 18Umukinnyi akaba n'umunyarwenya 5000 nawe ngo afite byinshi azakorera abana bato
Umukinnyi akaba n’umunyarwenya 5000 nawe ngo afite byinshi azakorera abana bato

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Clapton, Assia na Njuga bashimangiye ko bahishiye byinshi abana harimo n’impano zidasanzwe zizabafasha kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli.

Ni ubwa kabiri hagiye kubaho iri serukiramico, gusa muri uyu mwaka hazaba harimo umwihariko w’abakinnyi benshi ba Film, kuko na Siperansiya wo muri Seburikoko nawe azaza kwifatanya n’aba bakinnyi bavuzwe haruguru.

Bimwe mu bikorwa biteguye gukorera abana nko kwisiga amarangi mu maso, imikino ya Playstation, urwenya rwa Kibonke na Njuga, amarushanwa ya Kung-Fu n’imbyino zinyuranye.

Uyu niwe Mutesi witiriwe Mutesi Kids Park
Uyu niwe Mutesi witiriwe Mutesi Kids Park
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Ibiciro byo kwinjira muri iri serukiramico bizaba ari amafaranga ibihumbi (5000), mu gihe ku babyeyi bo bazajya bahabwa Promotion ku bintu binyuranye bibarizwa muri Mutesi Kids Park, biteganyijwe ko bazajya batangira saa sita z’amanywa (12h00) kugeza igihe cyose bashaka kuko hateganyijwe n’amatara azajya abafasha kwidagadura mu masaaha y’ijoro.
Clapton yateguye igitaramo cyo kwishimana n'abana kuri Noheli

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU