Ku itariki ya 20 Ukuboza 2017, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yakoranye inama n’abaturage n’abaturage b’utugari twa Munini na Mwoga turi mu murenge wa Mahama, abakangurira gukomeza kwicungira umutekano no gutanga amakuru y’icyawuhungabanya.

Kirehe: Abaturage basabwe gukomeza kwicungira umutekanoMuzungu yabwiye abaturage bari aho ko umutekano ureba umuntu wese, bakagira amakenga y’ikintu cyose babona cyawuhungabanya, anabasaba kwirinda intonganya n’amakimbirane, kuko akenshi aribyo bivamo kwicana.

Muzungu yavuze ati: ”Amakimbirane ateza umutekano muke kandi nta terambere rishobora kurangwa mu miryango irangwamo amakimbirane, ni ngombwa rero kuyirinda no kugira uruhare mu kuyarwanya no kuyakumira, aho bidashobotse kuyikemurira mukagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kuyakemura.”



Yasabye kandi abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga nkemuramakimbirane.

Yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa aho ariho hose haba mu ngo ndetse no hanze y’ingo, kurwanya irikorerwa abana, kwirinda ibiyobyabwenge birimo urumogi, kurangwa n’isuku muri rusange cyane cyane isuku y’abana, no gutunganya ubwiherero bw’aho batuye.

Yasabye aba baturage baturiye umupaka kwirinda kwambuka bakajya gushaka inkwi muri Tanzaniya kuko bitemewe kujya mu kindi gihugu nta byangombwa by’inzira bafite.

Aha yaravuze ati: ”Hari amakuru ko hari bamwe muri mwe mujya gushaka inkwi zo gucana hakurya hano muri Tanzaniya munyuze mu ruzi rw’akagera, kunyura mu mazi ubwabyo ni ikibazo kuko mushobora gutakarizamo ubuzima, ikindi ni uko bitemewe kujya mu kindi gihugu nta byangombwa by’inzira ufite.” Ni byiza rero ko ibi byose mwabyirinda.

Muzungu yakanguriye urubyiruko kwirinda  ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi aho yavuze ati: ”Urubyiruko rwacu turarusaba guca ukubiri n’urumogi, ukibirimo nabireke kuko nta cyiza kirimo uretse kubangiriza ubuzima, no kubashora mu byaha nko kurwana no gukora ibindi binyuranyije n’amategeko, ibyo nabyo bikabaviramo gufungwa.”

Yasoje ikiganiro yagiranye n’abo baturage abasaba kuba ijisho ry’umutekano, bakaza amarondo kugirango bakumire ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya, cyane cyane muri iyi mnsi mikuru twegereje.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU