Ejo hashize ku wa 06 Ukuboza 2017 nibwo Prince Nillan, umuhungu wa Diamond Platinumz na Zari Hassan yijihije isabukuru y’umwaka umwe w’amavuko, aho ubutumwa yagenewe n’ababyeyi be bwatangaje benshi bunabatera kwibaza byinshi.
Diamond mu kwifuriza isabukuru nziza umuhungu we Prince Nillan yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko abona ari gukura vuba ariko akwiye gukura vuba agatangira kujya akundana n’abakobwa abaca inyuma ndetse anavuga ko we akazi ke kagomba kuba ako gutereta no guca inyuma abakobwa kuko ibijyanye no gushaka amafaranga abyikorera.
Yagize ati “Nasemaje! Kua Uje kuwatembezea Baba… We swala la Kutafta ela niachie mie… Jukumu lako ni moja tu, Kupita nao…..Happy 1st Year Lanny!!! “
Zari nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yunze mu rya Diamond avuga ko abona uyu mwana wabo ari gukura vuba ndetse yatangiye kumubona ahinduranya abakobwa abahemukira mu bigendanye no gukunda kuko abona anafite uburanga.
Zari yagize ati: “Ladies and gentlemen help me wish my hanshaaaaaam skwiiiiisshhhh a happy birthday. You surely growing up fast, i see you breaking girls’ s soon b’coz this cuteness is overloaded …. Happy bday my toto.”
Zari na Diamond bakaba bafitanye abana babiri, Prince Nillan n’undi mwana w’umukobwa witwa Tiffah Dangote.