Ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’iyi si dutuye, ariko muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Utah mu mugi wa Washington, umuhungu w’ imyaka ine yasezeranye imbere y’ Imana n’ abakobwa bane bari hagati y’ imyaka ine n’ irindwi icyarimwe.

Ku myaka 4 y'amavuko umwana w'umuhungu yakoranye ubukwe n'abakobwa 4 icyarimwe



Iyi nkuru igoranye kuyemera ariko ubwo aba bana basezeranaga, abantu bagera kuri 600 baba gihamya y’uku gusezerana kw’aba bana kuko bari mu rusengero rwa Jesus Christ of Latter Day Saints rusengerwamo n’aba Mormon ubwo Jason Francis Jeffs yashyingiranwaga n’ abakobwa bane aribo Alicia, Michelle, Lisa na June

Imbere y’ iyo mbaga yari yitabiriye umuhango wo gusezeranya uyu mwana w’ imyaka ine, uyu mwana yagize ati: “Mana ha umugisha aba bagore, ubayobore mu nzira yawe kandi ubahe kuzabyara buri umwe abana benshi b’ abahungu”

Ubwo iyi nkuru yamenyekanaga, ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byahise bishyira hanze binavuga kandi ko Utah muri Washington aho ubu bukwe byabereye hakunze kugaragara abantu benshi bashyingirwa batarageza ku myaka y’ ubukure.

Ibyo binyamakuru bivuga ko muri ako gace hagaragara ubuharike bukabije ku buryo umugabo umwe adatinya gushaka abagore 70, Jason Francis Jeffs bikaba bishoboka ko yaba ariwe muntu uharitse abagore benshi akiri muto.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU