Umuhanzikazi nyarwanda Asinah Erra uzwi cyane mu njyana ya Dancehall, yatangaje ko yababajwe bikomeye no kuba yarangiwe gukorana indirimbo n’uwo bakundanye igihe kirekire ariwe Riderman.

asinah erra rwanda



Mu kiganiro uyu muhanzikazi Asinah yahaye City Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, yavuze ko atishimiye na rimwe uburyo Riderman yakiriye icyifuzo yamugejejeho amusaba ko bakorana indirimbo.

Asinah Erra ukunze kurangwa n’udushya twinshi haba ku mbuga nkoranyambaga no ku rubyiniro, yatangaje ko hari igihe cyageze akabona muzika ye itari gukundwa cyane maze agahitamo kwiyambaza uwahoze ari umukunzi we Riderman, umuhanzi ukunzwe zyane hano mu Rwanda kandi uhora ufite ibihangano bikunzwe, ariko ngo yatunguwe no kuba uyu muhanzi nta bushake afite bwo kuba bakorana kuko yamuhakaniye.

Asinah yakomeje avuga ko atazi impamvu yatumye Riderman yanga ko bakorana indirimbo kandi ko nta n’icyo acyeka cyaba cyarabimuteye, avuga ko atabihuza n’imyaka 8 yose y’ urukundo rudasanzwe bagiranye, ahubwo ko bishobora kuba byaratewe na gahunda Riderman yari afite.

Abitangaza, umuhanzikazi Asinah Erra yagize ati: “Ok n’uko nayimusabye akayinyimpa.”  aha akaba ari nyuma y’uko yari abajijwe niba ashobora gukorana indiribo na Riderman cyangwa niba ashobora gusaba Riderman ko bagira icyo bakorana mu bijyanye na muzika.

Asinah yakomeje agira ati: “Wikwigora, wikwirirwa ujya kure. No it’s ok. Namubwiye kumfasha kuko nabonaga umuziki utangiye gusa naho uri kujya hasi. Yaaa ntabwo bihora bimeze neza, mubwira y’uko yamfasha tugakorana arabinyima.”



Yakomeje avuga ko kuva yahakanirwa na Riderman yahise akorana na Jay Polly kandi ko byatanze umusaruro mwiza. Yagize ati: “Nahisemo gukorana na Jay Polly. Jay Polly arayimpa atanangoye kandi iyi ndirimbo ninziza cyane peee narayikunze.”

Yavuze ko ashobora gutera imbere mu buryo runaka kandi ko adashobora kwima ikiraka Riderman ngo n’uko bashwanye “ntabwo bivuze ngo namwima ikiraka ngo n’uko twatandukanye, ibi n’ubucuruzi.”

Riderman yasize Asinah asanga Nadia
Riderman yasize Asinah yusangira Nadia ari nawe bashinganye urugo

Yasobanuye ko atabihuje n’ibyo banyuranyemo ahubwo ko bishoboka ko ari impamvu za Riderman zirimo no kuba yaratinye ko itangazamakuru ryakongera kubagarukaho no kwiyumvisha ko inkuru zabo zitarasaza.

Ngo n’ubwo Rideman yamuhakaniye nta mpamvu ifatika yigeze amuha. Yavuze ko kuba yarahakaniwe na Riderman atacitse intege muri muzika kandi ngo ntashobora kuzongera gusaba Riderman ko bakorana cyeretse ariwe ubimusabye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU