Umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda ndetse no kurwego mpuzamahanga Eddy Kenzo kubera ikibazo cyo kurwana n’itangazamakuru bitumye yisanga mu gihombo gikomeye.



Umuhanzi Eddy Kenzo ufite indirimbo zamamaye muri aka karere nka Sitya Loss, Stamina, Mbilo Mbilo ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye ari mu gahinda nyuma y’uko indirimbo ze zihagarikiwe kuri televiziyo ikomeye y’abanyakenya ikorera muri Uganda NTV ndetse n’iyindi ikomoka kuri NTV bita Spark TV.

Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yatumirwaga kuri televiziyo ya NTV mu kiganiro cyitwa The Beat akaza kurwana n’umunyamakuru ubuyobozi bw’izi televiziyo zose nyuma yo kubona imyitwarire ya Eddy Kenzo bwafashe umwanzuro wo kutongera kunyuza indirimbo ze kuri televiziyo zabo, kuri radiyo KFM ndetse no kutongera kumuvugaho mu kinyamakuru cya Daily Monitor.



Ibi kandi bije bikurikira ibindi binyamakuru bitandukanye byaretse gucuranga indirimbo za Eddy Kenzo birimo Dembe FM nyuma yo gukubita umunyamakuru wayo witwa Kasuku ndetse na Urban TV yaretse gucuranga indirimbo ze imuziza gukubita umunyamakuru wayo witwa Tina Fierce.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU