Karangwa Lionel wamamaye mu njyana ya HipHop nyarwanda ku izina rya Lil G yashyize hanze indirimbo ivuga k’urukundo ababyeyi bagirira abana babo.

Lil G ari mu baraperi bakomeye ndetse bakunzwe cyane hano mu Rwanda, benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Niwowe Rukundo, Agahararo, Akagendo, Nimb’umugabo, Cyore, Urukundo n’iki, n’izindi nyinshi, si ibyo gusa akandi kuko uyu musore yashinze inzu itunganya umuziki ya Round Music.

Karangwa Lionel uzwi nka Lil G ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe
Karangwa Lionel uzwi nka Lil G ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe

Nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo Mu Buzima yakunzwe na Benshi, Lil G yongeye gushimisha abakunzi be maze abagenera indirimbo yitwa “Umubyeyi” yiganjemo ubutumwa bwo gushimira ababyeyi bose aho bava bakagera.

Muri iyi ndirimbo Lil G avugamo uburyo ababyeyi bakunda abana babo by’akataraboneka, Bakabigisha byinshi, iteka bahora bifuza kubona abana babo baseka, muri make ashimangira ko Ntawaruta umubyeyi.

Lil G kandi akangurira abana kubaha ababyeyi babo kuko hariho abantu bagera ku isi barangiza bagatangira kwirengagiza agaciro k’ababyeyi babo, ntibamenye ko akabura ntikaboneka ari nyina w’umuntu.

Uretse kuba iyi ndirimbo ikangurira abana gukunda no kubaha ababyeyi babo, Lil G ngo yayikoze nk’impano ageneye ababyeyi bose mu rwego rwo kubifuriza kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2018.

Indirimbo "Umubyeyi" ya Lil G  ngo n'impano yageneye ababyeyi muri iyi minsi mikuru
Indirimbo “Umubyeyi” ya Lil G ngo n’impano yageneye ababyeyi muri iyi minsi mikuru

Lil G yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko “UMUBYEYI” iri k’umuzingo(Album) ye ya gatatu, ndetse ngo Video yayo irimo gutunganywa na Director Bob Chris, icyo asaba abakunzi be ni ukurushaho kumuba hafi.

Kanda hano hano urebe Lyrics z’ Umubyeyi ya Lil G

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU